Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Ibyo abarimu basabye Minisitiri w’uburezi mushya kwitaho

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yahinduriye inshingano Gaspard TWAGIRAYEZU wari Minisitiri w’Uburezi amusimbuza Joseph NSENGIMANA.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi by’umwihariko abarimu bishimiye impinduka Perezida Kagame akoze mu burezi banaboneraho kugira ibyo basaba Minisitiri w’uburezi mushya kwibandaho gukemura.

Benshi icyo bahurizaho ni ikibazo cya “mutation” basaba gukura amananiza mu kuyemererwa. N’ibindi byinshi bamusabye twabikusanyirije hano;

Ku rukuta rwa X uwitwa Emmanuel yagize ati :” Nagende yimanye Mutation na Grading idasobanutse!! Nizereko Minisitiri mushya akuraho imyaka 3 ya mutation! Njye numva korohereza umuntu agatura hafi y’umuryango we ariho byatanga umusaruro igihe amaze umwaka aho yarari! Thx Paul Kagame.”

Uwitwa AHISHAKIYE JMV ati:” Byiza cyane Minisitiri mushya tumuhaye ikaze adufashe amahugurwa ku barezi yabaye macye muri Siyansi kandi afasha mu gukarishya ubumenyi, mutation zitangwe nta mananiza.”

Uwitwa KANYARWANDA yagize ati:” Mudufashe rero mujye no muri NESA na REB ubundi naho mukubure kuko harimo imyanda myinshi . Ruswa , akarengane , abantu bahabwa inshingano badakwiriye.”

USENGIMANA KALISA ati: ” Mu bintu yitaho cyaneeeeeeee Mitation z’abarimu nahite abikosora ababuze amahirwe bayabone bature hafi y’imiryango yabo. Kandi ni ingenzi ni ukuri uyu Minisitiri nahindure byinshi Kandi byiza kuko yaramaze kubizabya muri Minisiteri y’Uburezi tubone abarimu babasha kubaho uko bikwiriye Kandi neza.”

Uyu NSENGIMANA Joseph si ubwa mbere ayobora Minisiteri y’Uburezi kuko mu mwaka 1994-1995 yarayiyoboye.

Minisitiri w’uburezi mushya NSENGIMANA Joseph

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!