Mu Karere ka Rusizi umusore witwa Iberabose Hakim w’imyaka 19 y’amavuko, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko witegura gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Uyu musore afunganywe n’umubyeyi (mama) we ukekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo busambanyi, gusibanganya ibimenyetso no gushaka kurwanya inzego z’umutekano zakurikiranaga icyo kibazo.
Iberabose yabaga mu kazu gato k’icyumba n’uruganiriro kaba mu rugo iwabo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye ho mu Mudugudu wa Mugonero.
Gitifu w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre, yatangaje ko uyu musore yajyanye uyu mukobwa mu murima w’iwabo ngo ajye kumufasha gushyira ifumbire ku nzuzi bateye.
Uyu mukobwa we avuga ko uwo musore asanzwe ari inshuti ye, ngo yari yanemeye guta ishuri akamusanga bakabana muri ako kazu. Iberabose we ntabwo yiga nta n’ikindi kwizwi akora uretse ko yibera iwabo.
Gitifu yagize ati: “Bamaze kurya bajya kuryama ariko badakinze urugi rw’inyuma ku muryango, bakinze urujya mu cyumba cy’umusore gusa. Ba bagenzi be batanga amakuru abaturage babagwa gitumo. Bagihamagara umusore ngo akingure, aho gukingura arasimbuka kuko akazu hejuru kadahuje agwa mu ruganiriro yumva ari bubacike, asanga bamwiteguye bahita bamucakira.”
Akomeza avuga ko babwiye umukobwa ngo akingure kuko bamwumvaga mu nzu, arakingura maze bafata umwanzuro wo kubajyana ku Biro by’Akagari ka Kabuye ngo bararane n’irondo. Bari mu nzira bemeza ko bamwe bagomba kujyana umukobwa ku Kigo Nderabuzima kugira ngo bamusuzume barebe ko umusore atamwangije, bamwe baramujyana ariko bageze mu nzira arabacika.
Umukobwa yahise agaruka muri ka kazu ahasanga nyina w’umusore, ni uko amwinjiza mu nzu arafunga imfunguzo arazwitwara, umwana arara mu nzu wenyine, anirirwamo nta kurya nta n’ikindi ahakora.
Ati: “Bwarakeye njya kwa muganga kureba uko umwana ameze nsanga ntawahigeze, ubwo nyina w’umuhungu ari ko ahamagara uw’umukobwa kuri telefoni kuko baturanye ngo barebe uko babyunga mu miryango, babahe amafaranga birangire. Batarabonana ngo baganire neza kuko hari hari induru nyinshi imaze kuturenga nk’Umurenge twitabaje RIB, Sitasiyo ya Gashonga.”
Gitifu akomeza avuga ko RIB imaze kuhagera umukobwa yakomeje gushakishwa akabura, bagafata umwanzuro wo kujya aho icyaha cyakorewe bakareba uko byagenze.
Akomeza agira ati: “Bahageze basanze inzu ikinze, nyina w’umusore bamwatse urufunguzo ararubima, ababwira ko nta muntu urimo n’umwana we abeshyerwa, bafata umwanzuro wo guca ingufuri y’inyuma, binjiye basangamo wa mukobwa ari mu cyumba cy’umusore.”
Noneho umukobwa gusohoka byabaye ikibazo kuko nyina w’umusore yari afite amahane menshi, ashaka no kurwanya inzego z’umutekano. Na we ahita atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kuri Isange One Stop Center ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo afatwe ibizamini bikenewe.
Umusore na we yajyanywe gusuzumwa, birangiye umukobwa asubirana n’ababyeyi be, umusore ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashonga.
Ati: “Umwana yarahohotewe, ibindi sinabyinjiramo biri mu bugenzacyaha. Ikibabaje ni uko ababyeyi b’impande zombi bashakaga kubyungira mu miryango ngo birangire, tukabona amaherezo na nyina w’umukobwa ashobora gufatwa akagira ibyo abazwa ariko reka tubiharire inzego zibishinzwe.”
Ababyeyi babwiwe ko iyo umwana yahohotewe batabyungira mu muryango ngo bahabwe udufarange tw’intica ntikize, ahubwo ko uwahohotewe abagomba guhabwa Ubutabera uwamubohoteye akabibazwa.
Ubuyobozi bwahise buganiriza abaturage bubibutsa ko icyaha cyo gusambanya umwana kitajya mu buhuza, ko gushaka kucyungira mu miryango ari ugusibanganya ibimenyetso kandi ko bihanirwa.
Amakuru avuga ko kandi n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Mugonero yabanje gutabwa muri yombi, kuko ngo har’ibyo yashakaga gukingira ikibaba muri iki kibazo.
Gitifu Ntawizera avuga ko umwana yaganirijwe akabwirwa ko ibyo yashorwagamo bigize icyaha n’ubwo we yatsimbararaga akavuga ko bafungura inshuti ye, yumvishwa ko agomba gukomeza amashuri agakomeza ayisumbuye kuko arangije ayabanza.
Avuga ko kandi uyu mwana yaje kwemera ko agiye gukomeza amashuri nta kibazo.