Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda iributsa abatwara ibinyabiziga amwe mu makosa bakwiye kwitwararika mu rwego rwo kutabangamirana ndetse ngo babangamire urujya n’uruza rwabakoresha umuhanda, byumwihariko igihe bageze mu masangano y’umuhanda naho abanyamaguru bambukira(cross walk).
Mu kiganiro umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Boniface RUTIKANGA yagiranye n’igitangazamakuru cyandika inkuru cya “Kigali today” yagitangarije amwe mu makosa akunze gukorwa n’abatwara ibinyabiziga ndetse ko bakwiye no kuiyitwararika Kuko abangamira urujya n’uruza rwabakoresha umuhanda.
ACP RUTIKANGA avugako abatwara ibinyabiziga badakwiye guhagarara mu mirongo hagati yaho abanyamaguru bambukira hazwi nka (cross walk) mu ndimi z’amahanga kuko bibangamira abagenewe kuhambukira aribo abanyamaguru.
Akomeza agira ati ” Abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika mu gihe bageze aho abanyamaguru bambukira ntibahagarare mu mirongo y’umweru hagati kuko bibangamira urujya n’uruza rwabakoresha umuhanda”.
ACP RUTIKANGA avugako abatwara  ibinyabiziga bazajya bafatitwa muri aya makosa bazajya babihanirwa.
ACP RUTIKANGA abajijwe ikibazo kimodoka nyinshi ziteza umuvundo ugasanga rimwe na rimwe utwaye ikinyabiziga yisanga yageze mu mirongo y’umweru yagisubije agira ati ” ubundi utwara ikinyabiziga akwiye gusiga intera ya metero 10 hagati y’ikinyabiziga ke n’ikimuri inyuma cyangwa imbere kugirango mu gihe cyaba gikeneye kujya inyuma gato cyangwa imbere bize koroha”
Akomeza agira ati” ubundi kuri “Cross walk” aho abanyamaguru bambukira hari umurongo munini ubanziriza iriya myinshi y’umweru niwo uwutwaye ikinyabiziga aba agomba guhagararaho kugirango abanyamaguru batagira impungenge ko bagongwa n’ikinyabiziga”.
ACP RUTIKANGA yabajijwe icyo imirongo y’umuhondo itegeka abatwara ibinyabiziga.
Muri imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hatangiye gushyirwamo imirongo y’umuhondo izwi nka “yellow box” kuko hakunze kubera imivundo yo mu mihanda.
Iyi mirongo ifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya aho batagomba guhagarara, mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga no kutabangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo. Mbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga agera ahashushanyije iyi mirongo agomba kumenya neza ko ibindi binyabiziga birimo kwambuka cyangwa ntayindi nkomyi iri mu muhanda yatuma igihe ayigezemo, atayihagararamo, kuko iyo afashwe yayihagazemo arabihanirwa.
ACP RUTIKANGA akomeza avugako bamwe mu bayobozi b’ibinyabiziga bakunze kutubahiriza amatara ndangacyerekezo( Traffic lights cyangwa feux rouges) bikanabaviramo kubihanirwa.
Avugako abatwara ibinyabiziga bose bakwiye kujya birinda kwinjira muri *feux rouges* igihe babona habura akanya gato ngo hajyemo ibara ry’umutuku ribasaba guhagarara kugirango ibindi binyabiziga bitambuke.
Umuvugizi wa polisi avugako aya makosa yose akorwa n’abatwara ibinyabiziga yakirindwa bigakunda baramutse bubahirije amategeko y’umuhanda kandi bakagenda neza batabangamiye urujya n’uruza rwabakoresha umuhanda.