Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo-Rusororo:Menya ingamba Abagitifu n'Abarimu bafashe mbere y'itangira ry'amashuri.

Gasabo-Rusororo:Menya ingamba Abagitifu n’Abarimu bafashe mbere y’itangira ry’amashuri.

Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo habaye inama y’uburezi yabereye mu Murenge wa Rusororo  none ku wa 6 Nzeri 2024, yahuje abarimu n’abayobozi b’ibigo bo mu mashuri agera kuri 28 abarizwa mu Murenge wa Rusororo.

Inama yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Dr Umuhoza Rwabukumba.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rusororo Bwana Kubwimana Onesphore yashimiye abarimu ku mitsindire y’abana mu bizamini bya Leta umwaka ushize 2023-2024 ,abasaba gukomeza gukunda akazi.

Inama Abarimu bayikurikiye batuje bumva ingamba bagomba.

Yongeye gusaba abarimu kurangwa n’ikinyabupfura n’imyitwarire myiza kuko aribo bategura umwana ufite ikinyabupfura Yagize ati:”Barimu murangwe n’ikinyabupfura nk’abantu dutegura umunyarwanda mwiza kuko batwigiraho.”

Muri gahunda yo kurwanya gutakaza amashuri kw’Abana “Zero Absence “, yasabye abarimu ko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kumenya abana basiba ishuri.

Yagize ati:”Mwarimu agiye kuzajya yuzuza amakuru tumenye abana baje ku ishuri n’abasibye maze umwana wasibye inshuro eshanu  duhite tumukurikirana agaruke ku ishuri umwana wese agomba kwiga nkuko gahunda ya Leta ibiteganya umwana wese yige”.

Yakomeje asaba kwita ku masomo baha abana kugirango abana bahabwe uburezi bufite ireme, ndetse buri mwarimu ajye ashyira amanota mu ikoranabuhanga rya  CAMIS ,abibutsa ko uburezi ariho hubakirwa igihugu hategurwa umuturage mwiza.

Mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Dr Umuhoza Rwabukumbu yongeye kugaruka ku bukangurambaga bw’isuku no kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).

Yasabye abarimu ko bafasha umwana bitandukanye n’ubumenyi bwo hanze,maze abanze amenye isuku icyo aricyo maze nawe imurange.

Yagize ati:”Murasabwa kwigisha umwana kugira isuku ndetse no guha umwana urugero rwo kugira isuku”.

Yakomeje agira ati:”Umuntu iyo amaze gukura biragorana kubyumva turasabwa kwigisha abana kugirango umwana akure neza azi kugira isuku”.

Yagize ati:” Mu gihe twitegura ifungura ry’amashuri, tuzirikane gukomeza kwirinda ubushita bw’inkende (Mpox.) Irinde guhoberana no gutizanya ibikoresho n’ imyambaro kuko biyikwirakwiza”.

Sobanukirwa ni indwara y’ubushita bw’inkende(Mpox)

Umuyobozi uhagaraririye Abarimu mu Murenge wa Rusororo usanzwe uyobora ishuri rya GS Ruhanga Bwana Rubaduka Eugene yasabye bagenzi be ko bagomba gufata iya mbere mu guhangana n’iki cyorezo bakarinda abana nabo birinda.

Ni mugihe tariki 4 Nzeri 2024 hakozwe ubukangurambaga bw’isuku bugamije kugira Rusororo icyeye.

Ni igikorwa cyaranzwe no gutangiza ubu bukangurambaga  ku nsanganyamatsiko igira iti:” ISUKU MU ISIBO”.Byaranzwe no gutoragura imyanda aho yaba iherereye.

Ubutumwa bwatanzwe ku bitabiriye iki gikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Dr Umuhoza Rwabukumba yabwiye abaturage ko bagomba kwita no kugira isuku uhereye mu isibo batuyemo.

Yakomeje asaba abaturage gukorana na Kompanyi itwara imyanda no kwirinda icyorezo cy’Ubushita bw’inkende(Mpox).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Dr Umuhoza Rwabukumba yasabye urubyiruko ko bafatanya gutanga amakuru yaho banyanyagije imyanda,abayinyanyagiza no gushyira imyanda ahabugenewe.

Yakomeje ababwira ko bagomba  kuba ijisho rya buri wese bagaharanira kugira Rusororo icyeye bagira isuku mu isibo batuyemo.

Kuri uyu munsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yasinyanye umuhigo w’Isuku n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari umunani tugize Rusororo aritwo,Bisenga, Gasagara, Mbandazi,Kinyana,Ruhanga, Kabuga I, Kabuga II na Nyagahunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo Dr Umuhoza Rwabumba yasinyanye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari umuhigo w’isuku.

Uyu muhigo ugamije gukomeza kunoza no kwita ku isuku kandi babigizemo urahare nkuko basanzwe babikora mu tugari bayobora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo mu kiganiro yahaye www.umurunga.com wifuje kumenya umwihariko w’iyi suku,yagize ati:”Umwihariko urimo ni uko dukeneye ko ikorerwa ku Isibo,ikaba yegereye abagenerwabikorwa ari bo baturage,buri wese agira isuku aho atuye isibo ni ntoya ikaba ikeye”.

Twamubajije niba ari umwihariko wa Rusororo cyangwa ari mu gihugu hose.

Yatubwiye ko ari gahunda iri mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati:”Ni gahunda iri mu mujyi wa Kigali,kuko Umujyi wa Kigali dufite umwihariko wo kugira umujyi ukeye ufite umutekano n’isuku ariko twafashe ingamba ko tugomba kongeramo imbaraga muri iki gihe kugirango bamenye ko bagomba kugira isuku, bakagirana amasezerano na kompanyi zitwara imyanda,na kompanyi ikamenya ko igomba gutanga serivise uko bikwiye.

Umurunga.com tawamubajije icyizere bafite ko iyi gahunda izabyara umusaruro.

Yagize ati:”Ikizere dufite ni uko isuku ari ubuzima, dufite inshingano zo gukomeza kwigisha, ariko isuku burya igerwaho, dufite ikizere ko bizakunda”.

Muri ubu bukangurambaga bakunze kuvuga ku cyorezo cy’ubushita bw’inkende maze tumubaza niba hari abaturage bo muri Rusororo baba baburwaye maze atubwira ko ntawe uragaragara muri Rusororo uburwaye, akomeza asaba ko aho butaragera bagomba gukomeza kwirinda kugirango butahagera, avuga ko ari bwo bukangurambaga abantu bakwiye kumenya ko icyo cyorezo gihari kandi bishoboka kucyirinda.

Yasabye Abarimu by’umwihariko kubibwira abana,ibijyanye n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).
Yagize ati:”Abarezi by’umwihariko turimo turabasaba babibwire abana,banabyibwire nk’abantu bagiye kongera guhurira hamwe buri munsi ariko babibwire n’abana kuko icyo umubwiye ntabwo gitakara arakimenya akakibwira n’abandi, kandi n’abarezi bakarushaho kwirinda kuko hagize uwandura yakwanduza benshi”.

Ubukangurambaga burakomeje mu tugari twose ndetse n’imidugudu yo muri Rusororo.
Biteganyijwe ko itangira ry’amashuri ari tariki ya 9 Nzeri 2024 nkuko byatangajwe na Minisiteri y’uburezi.

Muri ubu bukangurambaga hatoraguwe imyanda ishyirwa ahabigenewe.
Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga bishimiye impanuro bahawe.
Ubukangurambaga bwatangiye mu mpera z’Ukwezi kwa Nyakanga.
Muri ubu bukangurambaga inzego z’umutekano zari zitabiriye gutanga unusanzu wabo.
Abaturage basabwe kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose.
Abitabiriye ubu bukangurambaga bishimiye impanuro bahawe n’ubuyobozi.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!