Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Abarimu n’abayobozi b’amashuri bashyiriweho sisiteme iborohereza akazi

Ibigo by’amashuri bashyiriweho sisiteme ibifasha gukora raporo nziza zinoze zujuje ubuziranenge, mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bwizewe.

Iyi sisiteme itanga serivisi zitandukanye zirimo;
.Ingengabihe z’amasomo ( Timetables)
. Ubwitabire bw’abarimu( Teachers’ attendance)
. Ubwitabire bw’abanyeshuri ( Students ‘s attendance)
. Gutunganya neza ibidanago ( Pedagogical management)
. Gucunga neza isomero (Library management)
. Imicungire myiza ijyanye n’amafaranga y’ishuri ( Fees management)
. Gucunga neza mudasobwa z’ishuri ( Computers management)
. Ishuri ryo kuri murandasi( Online classroom)
. Imbuga zo kuri murandasi z’ubuntu ku bigo by’amashuri byiyandikishije muri “SRC” ( free website for any registered school)
. Urwego umunyeshuri agenda ageraho (students progress reports)
. Na raporo zose zijyanye n’amanota y’abanyeshuri

Iyi sisiteme yazanwe n’umwarimu witwa ICYINGENEYE Pacifique mu rwego rwo gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta, afatanya na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga, kubona raporo bakeneye ku buryo bworoshye.

Pedagogical documents

Umwarimu wese ashyira ibidanago bye muri iyi sisiteme anyuze muri konti ye, nyamunsi (Journal, Class dairy) ayikoreramo mu gihe ibindi abishyiramo nka PDF. Umuyobozi w’ishuri cyangwa uw’amasomo nawe akaba yasura ibidanago bya mwarimu anyuze muri konti ye akanamuha amanota maze umwarimu akabibona kuri email ye ko bamusuye.

Umwarimu ushinzwe ishuri (Titulaire) nawe ahamagarira muri sisiteme, ubundi nayo ikajya imuha raporo buri kwezi y’uko abanyeshuri bitabira.

Library management


Ushinzwe isomero ashyira kodi z’ibitabo byose muri sisiteme ubundi akajya abitiza anyuze muri sisiteme nayo ikajya imuha raporo y’abatiye, abataratirura n’abarengeje igihe cyo gutirura. Iyo hari utiye igitabo cyangwa ugitiruye umuyobozi w’ishuri ahita abibona kuri email y’ikigo.

Computers management


Ushinzwe mudasobwa z’ikigo ashyira kodi zazo muri sisiteme akaba ari naho azitiriza abazikeneye, sisiteme nayo ikajya imuha raporo. Uko hari utiye cg utiruye mudasobwa umuyobozi w’ishuri ahita abibona kuri email y’ikigo.

Fees management


Umucungamutungo ashyira muri sisiteme amafaranga abanyeshuri bazishyura akurikije ishuri, ubundi uko hari umwana wishyuye nabyo akabishyiramo, maze sisiteme ikajya imuha raporo y’abana bishyuye n’abatari bishyura. Umunyeshuri cyangwa umubyeyi nawe anyura muri konti ye akareba uko yishyuye amafaranga akenewe ndetse n’asigaye.

Different Reports

Raporo zitandukanye sisiteme itanga.
Izindi serivisi iyi sisiteme itanga 

Iyi sisiteme kandi ifasha abayobozi b’amashuri imicungire y’abarimu, ibitabo, mudasobwa n’ibindi mu buryo bworoshye.

By’umwihariko ifasha abarimu kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, ifasha umurezi wese kubika neza amanota y’abanyeshuri ikanamuha impuzandengo y’ayo manota igihembwe kirangiye akaba yayifashisha mu kuyashyira muri CA-MIS bimworoheye.

ICYINGENEYE Pacifique yabwiye Umurunga ko yatekereje gukora iyi sisiteme kugira ngo akemure ikibazo cyo gutakaza igihe mu bikorwa by’uburezi, kuko iyi ari sisiteme yoroshye kandi yihuta kuyikoresha, idasaba “internet” ihambaye, kandi n’iyo waba udafite mudasobwa ufite telefoni “Smart phone” urayikoresha.

ICYINGENEYE umurezi kuri GS BUKORA, mu Karere ka Kirehe, akomeza avuga ko iyi sisiteme ya ” School Reports Creator” yayikoze kugirango arusheho guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Kwinjira muri iyi sisiteme ujya muri “Browser” nka “Google Chrome, Opera Mini, …” ukajya aho bashakishiriza ukandikamo ” https://src.co.rw” ubundi ugakanda “Enter” cyangwa kuri “Search”. Wananyura hano ukayigeraho https://src.co.rw

Wifuza kuvugana na ICYINGENEYE Pacifique nyiri SRC ushobora kumwandikira cyangwa kumuhamagara kuri telefoni nimero 0783283939 cyangwa ukamwandikira kuri email icyipacifique@gmail.com cyangwa unyuze muri iyi sisiteme ukajya ahanditse “Contact us” ukamwandikira.

Iyi sisiteme amashuri ntakwiriye kuyitiranya na CAMIS kuko nk’uko bigaragara ifite serivisi nyinshi CAMIS idafite bityo abayobozi b’amashuri n’abarimu bakwiye kuyitabira kugirango byoroshye akazi kabo ka buri munsi.

Iyi sisiteme imaze imyaka 4 ikoreshwa kugeza ubu ibigo 21 birayikoresha n’ibindi byose birashishikarizwa gukoresha iyi sisiteme https://src.co.rw

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!