Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRusizi: Umwarimu uvugwaho gutera inda abanyeshuri bane ibye bihinduye isura

Rusizi: Umwarimu uvugwaho gutera inda abanyeshuri bane ibye bihinduye isura

Ababyeyi barerera kuri GS MURIRA  mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, bagaragaje ko hari umwarimu wigisha kuri iri shuri umaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha nyamara hakaba harabuze gikurikiranwa.

Ikibazo cy’uyu mwarimu witwa Bukuru Aaron cyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama, ubwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari mu karere ka Rusizi aho rwatangiriye ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Mudugudu wa Gatuzo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza, kinitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze ndetse na Polisi.

Visi-Perezida wa Komite Nyobozi y’ababyeyi barerera mu Ishuri rya Murira, Ntirumenyerwa Olivier, yagaragarije RIB ko mwarimu Bukuru amaze igihe asambanya abanyeshuri yigisha ndetse hakaba hari n’uwo yigeze gutera inda, nyamara hakaba harabuze urwego rumukurikirana.

Uyu mubyeyi mu izina rya bagenzi be yagize ati:”Hari ikibazo cya mwarimu Bukuru Aaron uvugwaho gusambanya abana, ndetse bikaba byaraje kugaragara ku munyeshuri w’umukobwa wari ugeze mu mwaka wa gatatu. Bigaragara ko yamusambanyije akanamutera inda ndetse binagera ku rwego rwo gukuramo iyo nda”.

Uyu mubyeyi yasobanuye ko kuva muri Gicurasi uyu mwaka ubwo uyu murezi yafashaga uwo munyeshuri gukuramo iyo nda yahise aburirwa irengero mu gihe cy’amezi abiri n’iminsi 19, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ishuri yigishaho bwandikira akarere bukamenyesha ko yataye akazi nta mpamvu, na ko gahita kamwandikira ibaruwa imuhagarika by’agateganyo.

Avuga ko mu gihe uriya mwarimu yamaze yarabuze bakeka ko “yarimo akorana n’abakomisiyoneri bo kumuhuza n’umuryango w’uwo mwana w’umukobwa ndetse n’umukobwa, kuko ku wa 4 Gicurasi umwana yemeye ko yatewe inda na Bukuru Aaron ndetse akanamufasha kuyikuramo”.

Nyuma ngo mwarimu Bukuru yaje gufatirwa ku karere aho yari yagiye kwisobanura ku mpamvu y’ihagarikwa rye ashyikirizwa ubugenzacyaha na bwo bwaje kumushyikiriza ubushinjacyaha, gusa nyuma y’igihe gito aza kurekurwa mu buryo budasobanutse.

Ntirumenyerwa mu izina ry’ababyeyi bagenzi be yagaragarije RIB ko batumva uburyo ikoramo iperereza, bijyanye no kuba ubwo Bukuru yatabwaga muri yombi ntacyo ubuyobozi bw’ishuri bwigeze bubazwa.

Yavuze ko usibye uriya munyeshuri hari na bagenzi be batatu na bo batwite inda bikekwa ko baba baratewe inda na Bukuru, ibyo aheraho asaba ubufasha bijyanye no kuba hari abandi bana ikigo gishobora gutakaza kubera uriya mwarimu.

Umukozi mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, Ntirenganya Jean Claude,yijeje abaturage ko uru rwego rugiye gushakira umurongo ikibazo cy’uriya mwarimu.

Ati:”Turareba kuri icyo kibazo by’umwihariko tumenye ngo ikibazo kiri hehe, ese wenda ni ikibazo cyaba cyarabereye mu iperereza ritakozwe neza, ese wenda ni ikibazo cyo ku rundi rwego rw’ubushinjacyaha niba ari bo bafashe umwanzuro wo kumurekura? Ibyo byose turaza kubireba, niba hari aho byapfiriye birakosoka. Icyaha cyo gusambanya umwana ntabwo gisaza, ibimenyetso bishobora kuba bitabonetse uyu munsi ejo bikaboneka, kandi n’ubundi uwakoze cya cyaha akakiryozwa”.

RIB yibukije ko nta kiguzi icyo ari cyo cyose gishobora gutuma uwasambanyije umwana adahanwa, ndetse ibihano bikaba bigera ku wagize uruhare mu guhishira kiriya cyaha.

Ni icyaha uru rwego ruvuga kandi ko rugira ingaruka mbi haba ku wagikorewe ushobora gutera inda itateganyijwe ndetse n’indwara zidakira, ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Muri rusange itegeko riteganya ibyaha n’ibihano riteganya ko uwahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, gusa iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha

Iki gihano gishobora no kubaho mu gihe uwasambanyijwe yandujwe uburwayi budakira cyangwa bikamusigira ubumuga.

Ivomo:Bwiza

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!