Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Ubukwe bikekwa ko ari ubw’itorero ryahagaritswe bwahagaritswe igitaraganya

Mu Karere ka Nyanza ibirori bikekwa ko byakorwaga n’abo mu itorero ry’Abagorozi ryahagaritswe, byahagaritswe igitaraganya.

Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2024, nibwo abantu bikekwa ko basengera mu itorero ry’Abagorozi rimwe mu yahagaritswe mu Rwanda bateranye bagakora ubukwe.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu ho mu Mudugudu wa Nyabubare.

Amakuru akomeza avuga ko ku muharuro wo kwa Sibomana Emmanuel mu gashyamba gahari harimo kubera imihango y’ishyingira biri gukorwa n’Abagorozi.

Inzego z’umutekano zahageze zisanga abantu benshi mu gisharagati, cyari cyubatswe hari umukwe n’umugeni wambaye ivara ndetse hari n’umwigisha bivugwa ko ari Pasiteri w’Abagorozi.

Ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bigishije abo bantu bagirwa inama maze ibirori bihita bihagarikwa.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yavuze ko abo bantu bari baje gusurana nk’imiryango.

Ati: “Abo bantu bari baje gusurana nk’imiryango ntabwo ari ubukwe bakoraga ariko bimeze birahanirwa.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU