Nesa yashubije ibibazo bimwe nyuma y’uko ababyeyi bayitunze urutoki mu guha abana babo ibigo batasabye

Kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Dr Bahati Bernard, ubwo yarimo aganira ‘live’ n’abanyamakuru ba Radio/TV1, yasubije bimwe mu bibazo byateje impagarara mu babyeyi.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri yigenga bavuga ko abana babo boherejwe mu mashuri ya kure, abandi bakagaragaza ko abana babo bahawe gukomeza mu kiciro kisumbuye biga amasomo ya Siyasi, kandi ariyo batsinzwe.

Dr Bahati Bernard yavuze ko byashoboka kuba byarabayeho biturutse kuri ‘system’ bakoresha bohereza abana mu bigo by’amashuri, avuga ko icya mbere baheraho ari uko bahera ku bana biga bataha bagashyirwa mu bigo by’amashuri byegereye aho batuye, mu turere no mu mirenge.

Yagize ati: “Niyo mpamvu uyu munsi abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda, abakozi bacu ba NESA dufite inama idasanzwe aho tugiye gukosora amakosa yose yagaragaye. Rwose ibyo bavuga birumvikana batwihanganire n’abafite ibibazo byihariye badusange kuri NESA turabafasha.”

Ku wa Kabiri taliki 27 Kanama 2024, nibwo Ministeri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024.

Ayo manota agaragaza ko mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% abakobwa batsinda ku kigero cya 92%.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko Imibare n’Ubugenge ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *