Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Uburyo bwo kujurira ku banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta no kubashyira mu myanya

Impamvu: Gushyira mu myanya abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye abanyeshuri biga
bataha (Day Schools).

Bwana/Madamu,

Ikigo k’lgihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kirateganya gutangaza amanota y’ Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ku wa kabiri tariki ya 27/08/2024. Kuri uwo munsi kandi, NESA izohereza abakozi mu turere kugirango bafatanye n’abakozi bashinzwe uburezi n’abashinzwe SDMS muri utwo turere gukemura ibibazo by’ubujurire ku ishyirwa mu myanya ry’ abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ndetse no gushyira mu myanya abanyeshuri baziga mu mashuri afite abanyeshuri biga bataha.

Ni muri urwo rwego mbandikiye ngira ngo mbasabe kumenyesha amashuri yose afite abanyeshuri biga bataha (Day Schools) mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye ko basabwe kwitabira
inama ku karere izaba ku wa gatatu tariki ya 28/08/2024 guhera saa yine za mu gitondo (10:00 AM).

Muri iyo nama, abayobozi b’amashuri bazaze bitwaje mudasobwa zabo kubera ko muri iyo nama bazifashisha
SDMS baha imyanya abanyeshuri biga bataha.

IBIKORWA BY’INGENZI BIZAKORWA MU GIHE CYO KWAKIRA UBUJURIRE
BUJYANYE N’IBIGO ABANA BASHYIZWEMO

Abakozi ba NESA, abakozi bashinzwe uburezi ku karere n’abakozi bashinzwe SDMS ku karere bafite inshingano zikurikira:

.Kwakira abanyeshuri n’ababyeyi bafite ubujurire butandukanye ku ishyirwa mu myanya y’abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri.

.Gusobanurira abanyeshuri uburyo babona amanota ndetse n’uburyo batanga ubujurire.

.Gufasha abanyeshuri / ababyeyi bifuza gutanga ubujurire bwabo muri NESA hifashishijwe SDMS mu gihe batabashije kubwitangira.

.Kunoza ishyirwa mu myanya ry’abanyeshuri biga bataha harebwa urugendo umunyeshuri akora ava mu rugo ajya ku kigo yashyizweho, harebwa ubucucike mu bigo by’ amashuri, ndetse n’abanyeshuri baba bahawe ibigo biga bacumbikirwa kandi badafite ubushobozi bwo kubajyanayo.

.Gukurikirana ko abanyeshuri baza ku ishuri ndetse ko n’abayobozi b’amashuri bashyira ubwitabire muri sisiteme ya SDMS.

.Gutanga raporo y’abageze ku ishuri bitarenze itariki ya 13/09/2024 saa sita z’amanywa.

Dr. BAHATI Bernard
Umuyobozi Mukuru

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!