Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIUko uturere dukurikirana mu kugira abarimu benshi bahawe Scholarship na REB uyu...

Uko uturere dukurikirana mu kugira abarimu benshi bahawe Scholarship na REB uyu mwaka

Ku itariki ya 30 Gicurasi 2024 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB cyatanze amahirwe ku barimu bifuza gusaba ” Scholarship” yo gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi.

Gusaba byakorerwaga muri sisiteme ya TMIS ku barimu bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2, kuko aribo bonyine bari bemerewe gusaba uyu mwaka.

Ubusanzwe iyi “scholarship” yatangwaga ku rwego rw’uturere ariko uyu mwaka yatanzwe ku rwego rw’igihugu. Ubusanzwe buri karere katangaga abarimu 10 barimo 2 bafite A1 na 8 bafite A2, wakuba n’uturere 30 bose bakaba abarimu 300.

Uyu mwaka rero abafite A1 ntabwo bemerewe gusaba ariko n’ubundi umubare w’aba A2 batoranyijwe ni 300 mu gihugu cyose. Icyakora uturere ntitutanganya abatoranyijwe bitewe n’impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izo mpamvu twavuga nko;
. Kuba ako karere abasabye ari bake cyangwa benshi.
. Kuba ako karere abasabye bake cyangwa benshi muri bo biganje mu byiciro by’abize Siyansi n’Indimi kuko byihariye 90% by’abatoranyijwe.
. Kuba ako karere abasabye bafite cyangwa badafite amanota ahagije ku mpamyabumenyi zabo.
. Kuko sisiteme yatoranyije ku rwego rw’igihugu atari buri karere.

Dore uko uturere dukurikirana mu kugira abarimu benshi bahawe Scholarship na REB.

1. Gatsibo: 31
2. Bugesera: 18
3. Gicumbi: 18
4. Nyamagabe: 18
5. Nyanza: 17
6. Rusizi: 16
7. Nyagatare: 14
8. Burera: 13
9. Nyaruguru: 12
10. Kamonyi: 11
11. Ngororero: 11
12. Nyamasheke: 11
13. Gisagara: 10
14. Musanze: 10
15. Karongi: 9
16. Ngoma: 9
17. Gasabo: 8
18. Huye: 8
19. Kirehe: 8
20. Muhanga: 7
21. Rutsiro: 7
22. Rwamagana: 7
23. Rubavu: 6
24. Rulindo: 5
25. Kicukiro: 4
26. Gakenke: 3
27. Kayonza: 3
28. Nyaruguru: 3
29. Nyabihu: 2
30. Ruhango: 1

Muri aba batoranyijwe 115 bingana na 38.3% ni igitsina gabo naho 185 bingana na 61.7% ni igitsina gore.

Urutonde rw’amazina y’abatoranyijwe rurebe hano hasi:

Letter to the Mayor_All Districts

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!