Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Apr fc ikoze ibitangaza imbere ya Azam Fc

Apr fc
Ikipe ya APR fc isezereye ikipe Azam Fc yo mu gihugu cya Tanzaniya.

Ibyishimo byari byose ku bafana ba APR FC nyuma yo gukina na AZAM FC mu mukino w’ijonjora rya mbere mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika mu mupira w’amaguru yari yagatutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ariyo APR fc yari yakiriye ikipe ya Azam fc yo mu gihugu cya Tanzania.

Umukino wari wahuje aya makipe mu cyumweru cyahise ikipe ya Azam fc yari yaratsinze APR fc igitego kimwe ku busa. Mu mibare bikaba byasabaga ikipe ya APR fc gutsinda Azam fc ibitego bibiri by’ikinyuranyo kuri uyu mukino wo kwishyura. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukaba wabereye kuri stade mpuzamaganga yuzuye Kandi ya mbere ibereye ijisho muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba yitwa Amahoro. Ni umukino watangiye ikipe ya APR fc ifite intego n’inyota yo gushaka igitego mu minota cumi n’itanu ya mbere ariko biragorana, ariko APR fc ntiyacika intege kugeza ubwo ku munota wa 45′ yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jean Bosco Ruboneka cyanatumye icyizere cyiyongera. Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya APR fc ikomezanya ya mashagaga yatangiranye umukino kandi yanasozanyije igice cya mbere byanayiviriyemo kubona igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 62 w’igice cya kabiri gitsinzwe na Gilbert Mugisha.

Ikipe ya Azam fc yakomeje gushakisha igitego ku buryo bukomeye ariko biba ibyo ubusa, umukino urangira ikipe ya APR fc itsinze inasezereye ikipe ya Azam fc ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe. Mu mikino y’ijonjora rizakurikiraho ikipe ya APR fc ikazahura n’ikipe ya Pyramid fc yo mu gihugu cya Misiri yayisezereye umwaka uheruka aho yayitsinze ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!