Sandrine Isheja Butera yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA

Itangazo ry’ibyemezo y’inama y’Amanisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, rivuga ko Sandrine Isheja Butera wari usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Kiss FM yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Abandi bahawe inshingano harimo Antoine Marie Kanjangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu gihe Clarisse Munezero yagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi.

Abandi bahawe inshingano ni Francis Karemera na Mukandutiye Speciose bahawe inshingano zo kwinjira mu bagize Inama y’Inararibonye mu gihe Beatrice Cyiza yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Sandrine Isheja Butera usanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyadagaduro n’ubuzima rusange kuri Radiyo zitandukanye mu Rwanda.

Ikindi kandi kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye ndetse yababaye mu Kanama Nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2018.

Sandrine Isheja yatangaje ko mu buzima bwe akunda abantu bamusetsa ariko akanga abantu b’abanebwe cyangwa abantu bamubeshya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *