Dore imishahara mbumbe y’abayobozi bakuru barimo na Perezida wa Repubulika

Nk’uko biri mu Iteka rya Perezida N° 004/01 ryo ku wa 1602/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, abayobozi bose baherutse gushyirwa mu myanya uhereye kuri Perezida wa Repubulika kugeza ku Badepite imishahara yabo yateganyijwe kera.

Ukurikije iryo tegeko, nibura buri kwezi Leta y’u Rwanda izajya isohora miliyoni 79,4 RWF y’imishahara y’Abaminisitiri 22 n’Abanyamahanga ba leta 9 barahiriye kujya muri Guverinoma nshya, bazafasha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Iri teka rigena imishahara y’abayobozi bakuru, risobanura buri kimwe gihabwa abayobozi bakuru baba abatowe n’abashyizweho na Perezida wa Repubulika.

Imishahara y’abayobozi batanu bakuru irimo; iya Perezida wa Repubulika ugenerwa umushahara wa 6,102,756 RWF buri kwezi, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe buri kwezi buri umwe agenerwa umushahara wa 4,346,156 RWF.

Perezida wa Repubulika kandi agenerwa inzu yo kubamo ifite n’ibyangombwa byose, imodoka eshanu z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta ndetse n’uburyo bw’itumanaho rigezweho.

Ikindi kandi Perezida wa Repubulika buri kwezi ahabwa amafaranga angana na 6,500,000 RWF yo gukoresha mu rugo, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta, uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Ni mu gihe abayobozi bandi bakuru barimo Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe buri wese agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa birimo imodoka imwe y’akazi buri gihe n’ibikenerwa byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana na 600,000 FRW, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana na 600,000 RWF buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta n’uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Ni mu gihe buri Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda, ba Visi Perezida ba Sena na ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite bemerewe umushahara wa 2,534,861 RWF.

Abanyamabanga ba Leta buri wese agenerwa umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2,434,613 RWF, ni mu gihe Abadepite buri wese agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1,774,540 RWF.

Ufashe imishahara y’abayobozi batanu bakuru mu gihugu, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abadepite baherutse kurahari mu minsi ishize, buri kwezi Leta izajya isohora miliyoni zisaga 235 RWF utabariyemo ibindi bitari imishahara bagenerwa.

Src: Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *