Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeUBUREZIUmwarimu wasibye iminsi irenze ibiri muri gahunda nzamurabushobozi nta mafaranga azahabwa.

Umwarimu wasibye iminsi irenze ibiri muri gahunda nzamurabushobozi nta mafaranga azahabwa.

AMABWIRIZA KU MIKORESHEREZE Y’AMAFARANGA MURI GAHUNDA
NZAMURABUSHOBOZI YO MU BIRUHUKO

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Urwego w’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze (REB) n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yateguye Gahunda
Nzamurabushobozi ku banyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Iyi gahunda yatangiye muri ibi biruhuko kuva tariki ya 29/07/2024 izarangira tariki ya 30/08/2024.

Kugira ngo iyi gahunda nzamurabushobozi igende neza, hateganyijwe ko abanyeshuri bari muri iyi gahunda bagaburirwa mu gihe bazaba bari ku ishuri. Bityo rero, REB yohereje amafaranga agenewe gufasha mu migendekere myiza y’aya masomo.

Iyi nyandiko igamije gusobanura uko
ayo mafaranga azakoreshwa. Amafaranga arimo ibice bitandukanye bikurikira:

.Amafaranga agenewe igikoma na Biswi (biscuit) by’umunyeshuri.
.Amafaranga y’isukari ajya mu gikoma cy’umunyeshuri.
.Amafaranga y’inkwi zo guteka igikoma
.Amafaranga agenewe abateka igikoma
.Amafaranga agenewe ibikoresho by’isuku
.Amafaranga agenewe abakozi b’isuku
.Amafaranga agenewe urugendo rw’abarimu bigisha abanyeshuri n’abarimu bahuguwe
ndetse n’abahuguye mu gihe cy’amahugurwa muri gahunda nzamurabushobozi.
.Mu gutanga amafaranga yoherezwa ku bigo abana bigiraho, azatangwa hakurikijwe umubare w’abana bitabiriye amasomo kugera ku itariki 16/08/2024, bisobanuye ko iyi tariki ivuzwe ari yo ya nyuma yo kwakira abanyeshuri. Ni ukuvuga ko umubare w’abana
bitabiriye kugeza kuri iyo tariki ari wo uzashingirwaho hatangwa amafaranga agenewe igikoma na biscuits n’isukari. Amafaranga arengaho agomba gusubizwa kuri konti no 1000129956 ya REB SYSYEM TRANSORMATION GRANT , ifunguye muri BNR.

Muri iki gikorwa cyose umwana agenewe amafaranga ibihumbi birindwi na makumyabiri n’atanu (7,025 frws). Aya mafaranga aboneka dufashe agenewe igikoma na biscuits tukongeraho agenewe isukari tukagabanya umubare w’abana bitabiriye, tubona amafaranga agenewe buri mwana.
• Amafaranga yari agenewe abana batitabiriye amasomo agomba gusubizwa, azabarwa kuri
ubu buryo bukurikira: umubare w’abana batitabiriye gukuba na 7,025 frs, ugakuba umubare w’iminsi bagomba kwitabira, ubona amafaranga agomba gusubizwa.

Amafaranga agenewe urugendo rw’umwarimu mu gihe cyo kwigisha azatangwa iyi gahunda irangiye, agahabwa umwarimu witabiriye nibura 90% by’iminsi yose yagombaga
kwigisha.

Umwarimu witabiriye akazi hagati ya 90 na 99% agomba kugaragaza impapuro
yasabiyeho uruhushya n’izo yaruhereweho n’umuyobozi w’ ikigo akoreraho.

Amafaranga agenewe abarimu batitabiriye iyi gahunda arasubizwa kuri konti yavuzwe haruguru
Amafaranga agenewe urugendo y’abahuguwe n’abahuguye atangwa ikigo (training center)
kikimara kwakira amafaranga kuri konti y’ishuri. Aya mafaranga kandi atangwa
hagendewe kuri mission order n’urutonde abitabiriye amahugurwa basinyeho (attendance
list).

Ikigo kigiye kwaka amafaranga yo gukoresha muri gahunda nzamurabushobozi, kigomba
kugaragaza urutonde ry’abanyeshuri biga kuri icyo kigo hamwe n’urutonde rw’abarimu bari muri gahunda nzamurabushobozi rusinywe n’umuyobozi w’ikigo, kugira ngo
hamenyekane amafaranga agomba gutangwa. Izi ntonde zisinywaho n’umuyobozi w’ikigo.

Amafaranga y’inkwi atangwa hakurikijwe umubare w’abanyeshuri bari bateganyijwe. Iyo uwo mubare uri hasi ya magana atatu(300), ikigo kigenerwa amafaranga y’amasiteri
umunani (8), umubare waba uri hejuru ya magana atatu (300) ikigo kikagenerwa amasiteri
icumi.

Ikigo kigenerwa kandi abakozi babiri bafasha mu gutegura amafunguro y’abana buri wese akagenerwa ibihumbi mirongo itatu (30,000 Frws) mu gihe cyo kwigisha cyose.

Raporo ijyanye n’uko amafaranga yakoreshejwe igomba guhita ikorwa amasomo akirangira ikaba yagejejwe kuri REB mu gihe cyateganyijwe mu masezerano. Muri iyo raporo hagomba kugaragazwa inyandiko zigaragaza ubwitabire bw’abarimu n’abanyeshuri
n’uko amafaranga yakoreshejwe n’inyemezabwishyu bw’ibyaguzwe.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!