Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Umwarimu Hakizimana arashinja umuyobozi w’ishuri kumena ibanga ry’akazi akamusabira kwirukanwa burundu

HAKIZIMANA Innocent umwarimu uherutse gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko ntiyemererwe, avuga ko biri kumugiraho ingaruka mu kazi kugeza ubwo umuyobozi w’ishuri akoraho amutaranga agafata ibaruwa amwandikiye akayijyana mu kabari ikabonwa na rubanda.

Uyu mwarimu yabwiye Umurunga ko uyu muyobozi iri ari ikosa yaguyemo rimwirukanisha mu kazi burundu nk’uko sitati igenga mwarimu yo ku wa 16/03/2020 ibivuga. Avuga ko agiye kwandikira umuyobozi w’akarere amusaba kumwirukana burundu.

Avuga ko byose byatangiye ubwo umuyobozi w’ishuri rya GS REGA ADEPR TSS MUSABIMANA Odette yiyamburaga inshingano ze agaha umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo UWUZUYINEMA Jean Claude ububasha bwo gutanga amanota y’imihigo ari bwo yamuhaga amanota y’imihigo munsi ya 70 yita make.

Ngo icyo gihe Hakizimana yahamagaye Minisitiri w’uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU amubwira akarengane ke, amaugira inama yo kujurira umuyobozi w’ishuri kuko ari ikibazo cyabereye ku rwego rw’ishuri. Ngo icyo gihe yaramujuririye maze ngo umuyobozi w’ishuri yemera kwishyiraho amakosa wa muyobozi wungirije yakoze.

Ati:” Njuririye umuyobozi w’ishuri byabaye ngombwa ko yishyiraho ya makosa umuyobozi wungirije yakoze. Yanze kuva ku izima avuga ko ayo manota yayatanze akurikije umusaruro muke natanze.”

HAKIZIMANA Innocent avuga ko nta musaruro muke yatanze. Ati:” Njyewe nta musaruro muke natanze. Ubusanzwe nigisha muri “Animal Health” muri TVET, nkigisha no muri Agriculture (mu buhinzi), nkakora no mu isomero ry’ishuri ( Library), rwose abana bakoze isomo ry’Igifaransa bararitsinda ku rwego rushimishije.”

Akomeza agira ati:” Nkimara gutanga amanota, nk’uko biteganywa n’amategeko uhereza abana impapuro ukabaha n’imbonera y’ikosora yavuye muri NESA yateguye ibizami, bakareba ko utigeze ubarenganya. Niko nabikoze n’abayobozi bane b’ishuri bahari. Kuko bigeze kunshinja ngo nahaye abana amanota batayakwiye mu Murenge wa Jomba, mu Karere ka Nyabihu ari nabyo bitwaje natanze kandidatire ariko tuza kuburana ndabatsinda banyima “bonus”.

Innocent akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19/08 umuyobozi w’ishuri yakoresheje umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire.

Ati:” Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire NSANZABERA Patrick yandikiye kuri WhatsApp aho yambwiraga ko mu gitondo ntegetswe! Ntegetswe kwitaba akanama gashinzwe gukurikirana abarimu mu kazi. Yanyandikiye mu ma saa mbili z’ijoro, anyandikiye ndamubwira nti ni byiza muyobozi ko mbitaba ni na ngombwa ariko hari amategeko agomba gukurikizwa, barakwandikira bakakumenyesha mbere y’iminsi 3, kugirango barebe ko waba wavuye n’iyo waba werekeje.”

” Nibwo namusubije ndamubwira nti ko amategeko na sitati igenga abarimu ikurikizwa igice idakurikizwa neza yasohotse isinywe n’umukuru w’igihugu ku wa 16/03/2020 ivuga ko amakosa n’ibihano by’abarimu bigomba gukurikizwa mu minsi y’akazi mu kiruhuko mwarimu agomba guhabwa ikiruhuko agahabwa n’umutekano byatewe n’iki? Gusa ntiyigeze ansubiza.”

Innocent ati:” Uyu muyobozi w’umudugudu SEBAKARA Mathias kubera umugore wanjye yamusimbuye twirwaga tumeze nk’ibikeba. Ntunguwe no kubona yafashe za mpapuro umuyobozi w’ishuri Odette nk’uko asanzwe abikora none akaba aguye mu ikosa rigomba kumwirukanisha burundu. Ubu ndi kwandikira umukoresha ngo yubahirize sitati nshya mu ngingo zayo zerekeranye n’ibihano bifatirwa abarimu cyangwa abayobozi b’amashuri, aho uyu muyobozi amennye amabanga y’ikigo, akayamena muri rubanda rutabishinzwe bikagira ingaruka ku mukozi wa Leta.”

Umunyamakuru wa Umurunga amubajije uko byagenze yagize ati:
” Yabanje kuzana ibaruwa tariki 02 z’ukwa Munani 2024 ku munsi w’ikiruhuko, ayizana ayihereza umukuru w’umudugudu uwo SEBAKARA Mathias, Mathias ayijyana mu kabari ayereka abantu bose, avuga ati dore wa mu perezida ari gushinjwa guha abana amanota atagendeye ku mbonera y’ikosora ariyo bita grille de reponse mu rurimi ry’Igifaransa.”

Akomeza avuga ko iyo baruwa yayizanye mu kabari, amuterefonera mu kabari, amusinyira mu kabari.

Abajijwe uwo yasinyiye uwo ari we, Innocent yagize ati:” Ni Mudugudu.

Akomeza avuga ko umuyobozi w’ishuri yafashe ibaruwa akayiha umuyobozi w’umudugudu ufite n’icyasha kuko yirukanwe muri Leta, nkaba nsanze za baruwa ari kuzisomera abamotari.

Tumubajije niba afite ikimenyetso kigaragaza ko iyo baruwa koko yahawe Mudugudu ku buryo umuyobozi w’ishuri atazabyihakana, Innocent avuga ko abamotari yayisomeraga ari abantu b’inyangamugayo nta kintu yasibanganya ibimenyetso.

Kugeza ubu ku bijyanye n’ikibazo cy’amanota y’imihigo make Innocent yahawe avuga ko cyageze kuri Minisitiri w’intebe, ategereje igisubizo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!