Nyarugenge: Umukobwa yasanzwe ku muhanda yapfuye yakuwemo amaso

Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa wishwe agakurwamo amaso.

Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2024, nibwo umuntu wa mbere yanyuze mu Mudugudu w’Ubusabane, Akagari ka Kabuguru II mu Murenge wa Rwezamenyo atungurwa no kubona umukobwa wari uryamye ku muhanda yamaze gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yahamije ko aya makuru ari ukuri, ariko avuga ko hataramenyekana umwirondoro n’inkomoko by’ubyu mukobwa.

Yagize ati: “Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera niyo. Kugeza ubu aho nyakwigendera yari atuye ntiharamenyekana ndetse n’imyirondoro ye ntiramenyekana.”

Gitifu Nirere yaboneyeho gushimira abaturage bihutira gutangira amakuru ku gihe.

Hatangijwe iperereza kuri uru rupfu, ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe Kacyiru ku Bitaro bya Polisi, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *