Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Ifoto y’umuherwe w’umunyarwanda na Perezida Ndayishimiye iri kwibazwaho byinshi

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza cyane ku ifoto y’umuherwe w’umunyarwanda Majyambere Silas ari kumwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Iyi foto yatangiye gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, guhera kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024.

Majyambere yari umunyemari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhunga u Rwanda mu 1990 ubwo yari atangiye gushinjwa gutera inkunga Inkotanyi zaherukaga gutera u Rwanda.

Nk’uko bigaragara iyo foto ari kumwe na Perezida Evariste Ndayishimiye yafatiwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.

Kuri ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga baribaza icyaba cyajyanye Majyambere i Burundi, bijyanye no kuba kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi budacana uwaka n’u Rwanda.

Ubu haribazwa niba Majyambere yajyanywe i Burundi na gahunda yo gushora imari muri iki gihugu, cyangwa Gitega ikaba yahisemo kumwiyegereza kugira ngo azayifashe mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda Perezida Ndayishimiye ahuriyemo na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi.

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi umwaka ushize bemeje ko bahuriye mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse guhera icyo gihe Perezida Tshisekedi yatangiye kwiyegereza bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barangajwe imbere n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Eugene Gasana.

Aba baperezida bombi bashinjwa n’u Rwanda kuba uriya mugambi bawuhuriyemo n’umutwe wa FDLR.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU