Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Minisitiri w’uburezi yagize icyo avuga n’abarimu bagira ibyo bamusaba ubwo yongeye kuyobora iyi Minisiteri

Nyuma y’igihe kujya kugera ku mwaka, Gaspard TWAGIRAYEZU ahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Uburezi, yongeye kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024.

Akimara gusubizwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Uburezi, Gaspard TWAGIRAYEZU yatangaje ko azatanga umusanzu we muri iyi Minisiteri.

Ku rukuta rwa X mu magambo y’Icyongereza tugiye gushyira mu Kinyarwanda, yagize ati:” Nshimishijwe no kugirirwa icyizere cyo gukomeza gukorera igihugu mu gihe kiri imbere muri Minisiteri y’Uburezi. Nshiye bugufi ku bw’aya mahirwe! Ndumva neza umukoro kandi ndasezeranya kuzatanga ibyiza byanjye!”

Akimara gutangaza ibi, abantu benshi bamushimiye ndetse banamwifuriza, ibyiza mu nshingano yongeye guhabwa.

Ku rundi ruhande ariko, abantu bisa nk’aho ari abarimu bagize ibyo bamusaba ari nabyo Umurunga ugiye kugarukaho.

Uwitwa NSHIMIYIMANA Theophile yagize ati:” Congs again minister
Gaspard TWAGIRAYEZU! Muri byinshi byo kwibandaho muzahere ku miyoborere n’imicungire y’ibigo by’amashuri yaba aya Leta,ayigenga cyangwa afatanya na Leta. Amwe yabaye ingo(uturima) twababiyoboye bityo hagapfa byinshi aho kujya mbere….”

Onesphore BIKORIMANA nawe ati:” Nibyo rwose Congratulations murabikwiye rwose muyobozi! Gusa mudufashe iyi gahunda ya mutation y’abarimu. Mwadufasha mukareba uko mwajya mufasha n’abarimu bataruzuza 3years ( Imyaka 3) bahawe akazi nabo bakayihabwa byose bigakorwa mu nyungu z’abana bacu ndetse n’imiryango.”

Mr Humble ati:” Congratulations Sir, muzatekereze no ku kibazo cy’ingo z’abarezi zasenyutse aho usanga umwe akorera RUSIZI undi agakorera KIREHE mwumve niba twaba twubaka umuryango nyarwanda cg tuwusenya.”

Uwitwa Shongore baririmba nawe yagize ati:” Congratulation minister gusa abarimu rwose dufite status yihariye bityo mutation sinumva uburyo yasubiza inyuma Quality of Education ( Ireme ry’uburezi ). Numva umwarimu yakagombye gukorera hafi y’umuryango we kuko imiryango hano hanze yasenyutse kandi numva nibidakorwa ahubwo bizasubiza inyuma educ (uburezi).”

HAKIZIMANA Deogratias ati: ” Turashima umusanzu wanyu muri
Minisiteri y’Uburezi ariko twibaza impamvu umwarimu wasoje probation period ( igihe k’igeragezwa) atemererwa Mutation kandi mwaragenzuye ko ashoboye kugera aho ahabwa n’ibaruwa imwemerera gukora umwuga nk’abandi bose babishoboye.Gahunda nzamurabushobozi kuki idakorwa mu byiciro byose?”

Uwitwa Johnson ati:” Congratulations gusa muzige no ku kibazo cy’abarimu bakeneye mutation. Criteria mushyiraho zo gusaba mutation usanga zigoye kandi bisenya umuryango nyarwanda.”

Adnan Nickta ati:” Congratulations Minister gusa ni byinshi bigutegereje.
Abasoje kaminuza baheze ku ishyiga ry’ubushomeri, ikibazo cyikoranabuhanga mu myigishirize kiri hasi mu byaro, abarimu n’amanota y’imihigo bimeze nabi murumva ko mufite akazi kenshi.”

IRANZI nawe ati:” Congratulations. Umushinga witwa #Equip uzawutungemo itoroshi urebe imikorere yawo, wite kuri “critiques”zawo zimwe na zimwe.”

DUKUZUMUREMYI Gilbert ati:” Nonese mutation muzangira iki bayobozi?”

UWAYISENGA Elias ati:” Byaba byiza uturenganuye mukarengane twagize mugutanga transfer ku barimu,
Abarimu batize uburezi mwadutereranye kuri transfer kuberako ibyo twigisha bidasa neza 100% nibyanditse kuri degree zacu Ariko kandi twize PGDE.
Mudufashe!
Murakoze mugire umurimo unoze ku kizere mwahawe.”

Gaspard TWAGIRAYEZU yabaye Minisitiri w’uburezi ku wa 22/08/2023 asimbuye Dr UWAMARIYA Valentine.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!