Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPerezida Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Dr Ngirente Edouard

Perezida Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Dr Ngirente Edouard

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Kanama uyu mwaka yongeye kugira Dr Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe muri manda nshya y’imyaka 5 iri imbere.

Dr Ngirente Edouard wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa gatandatu, yari asanzwe muri izo nshingano guhera taliki 30 Kanama 2017.

Dr Ngirente Edouard mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe, yari umukozi muri Banki y’Isi aho yari w’Umuyobozi Nshingwabikorwa ashinzwe ibihugu 20, nyuma yaje kugirwa umujyanama mukuru.

Dr Ngirente Edouard, mbere yo kujya gukora muri Banki y’Isi yabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda aho yakoraga muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye taliki 27 Ukwakira 2009, Dr Ngirente Edouard yagizwe umukozi wa MINECOFIN ushinzwe igenamigambi.

Nyuma y’uyu mwaka Dr Ngirente Edouard yagizwe umujyanama mukuru mu by’ubukungu muri iyi Ministeri, uyu mwanya ubwe yaje kuwuvaho ubwe asabye guhagarikwa igihe kitazwi.

Mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, ku wa 30 Werurwe 2011, icyo gihe Dr Ngirente Edouard wari umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN yemerewe guhagarika imirimo ye mu gihe kitazwi.

Dr Ngirente Edouard, ni inzobere mu by’ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba afite Impamyabumenyi y’Ikirenga ya (PHD).

Dr Ngirente amashuri abanza yayize i Rwahi, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, amashuri makuru ayiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma yaje gusoreza muri Kaminuza mu Bubiligi aho yanabaye mwarimu muri Kaminuza.

Dr Ngirente Edouard avuka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko hafi y’i Mbirima na Matovu, kuri ubu afite imyaka 51 y’amavuko.

Mu myaka irindwi Dr Ngirente Edouard yari amaze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yagejeje kuri byinshi cyane cyane mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyiciro cya mbere cya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!