Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURURusizi: Ku muhanda hasanzwe umurambo w'umusore wari usanzwe ukekwaho ubujura

Rusizi: Ku muhanda hasanzwe umurambo w’umusore wari usanzwe ukekwaho ubujura

Mu Karere ka Rusizi umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wari usanzwe ukekwaho gukora ibikorwa by’ubujura yasanzwe ku muhanda yapfuye bikekwa ko yishwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024, nibwo umurambo wa nyakwigendera wabonwe n’umuturage wagenda mu Murenge wa Bugarama, Akagari ka Nyange ho mu Mudugudu wa Rubumba.

Nsengiyumva Vincent de Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama yahamije ko uwo musore yasanzwe hakurya y’ahatuye abantu ku muhanda wa kaburimbo yapfuye bikekwa ko yishwe.

Yagize ati: “Nibyo uwo musore bikekwa ko yishwe, nta ndangamuntu yari afite, yari asanzwe atuye mu Kagari ka Pera, ugereranyije ari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko. Twabimenye mu gitondo saa moya nibwo umuturage wagendaga yabonye umurambo hafi y’umuhanda wa kaburimbo n’ubwo hadatuwe hari umutekano, yahise abimenyesha mudugudu.”

Gitifu Nsengiyumva yakomeje avuga nubwo uyu musore bikekwa ko yishwe, ngo yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura, asaba abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no guhanahana amakuru.

Ati: “Nubwo tutabihuza n’urupfu rwe yari asanzwe azwiho gukora ubujura no gukomeretsa abo yambuye, mu bihe bitandukanye yagiye ajyanwa muri Transit Center akagororwa. Turasaba abaturage ubufatanye mu gukaza umutekano no gutangira amakuru ku gihe.”

Mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje gukora iperereza, ntabwo harafatwa umwanzuro niba umurambo wa nyakwigendera ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro cyangwa gushyingurwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!