Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeInternationalIngabo za Ukraine mu mujinya mwinshi ku butaka bw'Uburusiya.

Ingabo za Ukraine mu mujinya mwinshi ku butaka bw’Uburusiya.

Imitutu y'ibifaru itunzwe i Moscow

Ukraine
Ingabo za Ukraine zinjiye mu Burusiya

Uwahigaga yabaye umuhigo aho ingabo za Ukraine zishobora kwigaranzura Uburusiya.

Volodymyr Zerensky bwa mbere yatangaje ko ingabo z’igihugu cye cya Ukraine cyatangiye guhangana n’ingabo z’Uburusiya mu buryo bushya bw’imirwanire aho yavuze ko ingabo za Ukraine zambutse umupaka uyihuza n’Uburusiya zikaba zigeze kure zinjira imbere muri iki gihugu.

Uyu muyobozi akaba yatangaje ko bakajije ibitero ku birindiro by’umwanzi aho ibitero bitunguranye bagabye kuri uyu wa Kabiri bikaba bigeze kure aho ingabo za Ukraine zimaze kugera mu ntera y’ibirometero icumi binjira imbere mu gihugu cy’Uburusiya.

N’ubwo bwose minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burusiya ivuga ko ingabo zayo ziteguye guha isomo rikomeye ingabo za Zerensky, iki gitero ni cyo gitero gisa n’ikigaragaje insinzi ikomeye ku ruhande rwa Ukraine kuva Uburusiya bwatangiza ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare 2022 nk’isomo bwashakaga guha umuryango wo gutabarana wiganjemo ibihugu byo mu burengerazuba witwa NATO ndetse na Ukraine yifuzaga kuwinjiramo.

Leta y’Uburusiya ikaba itangaza ko abagera ku 76,000 bamaze guhungishwa bavanwa hafi y’umupaka wo mu gace ka Krusk. Kandi Uburusiya bukaba butangaza ko abagera kuri 13 bakomerekeye mu gitero cyo kuwa kabiri ariko kugeza ubu bakaba bamaze kugera kuri 15 nk’uko byatangajwe na guverineri w’ako gace Aleksei Smirnov, aho kandi yanavuze ko abo bacumbikiwe igihe gito bakaza kwisunga abo bafitanye isano mu duce tutagizweho ingaruka n’ibi bitero.

Kugeza kuri icyi cyumweru Uburusiya bwavugaga ko bumaze guhanura indege zitagira abapilote zizwi nka dorone (drone) zigera kuri 35 ndetse n’ibisasu bya rokete 4 byose bya leta ya Kyiv naho bo bakavuga ko bashyize hasi dorone ziri hagati ya 53 na 57 z’Uburusiya kandi bikaba bivugwa ko mu birometero hagati ya 25 na 30 haparitse intwaro zirimo ibifaru bya Ukraine byiteguye kwigaranzura leta ya Moscow nk’uko byatangajwe kuri icyi cyumweru.

Ku rundi ruhande kandi ibitero muri Kyiv nabyo ntabwo byigeze bihagarara aho bitangazwa ko mu bitero bya rokete babiri bishwe harimo umugabo umwe n’umwana we w’imyaka ine, muri batatu bakomeretse hakaba harimo umwana w’imyaka cumi n’ibiri.

Imitutu
Ingabo za Ukraine zatunze imitutu y’ibifaru mu gihugu cy’Uburusiya

Ibyo bitero bishya Ukraine yagabye ku Burusiya aho yinjije ibifaru bigera ku 1,000 byatumye imirwano irushaho gukomera ku mpande zombi, aho hagaragaye amafoto n’amashusho yerekanye imodokara za gisirikare zo ku ruhande rwa’Uburusiya zishwanyaguzwa kandi ingabo zo ku ruhande wa Kyiv zigamba kwigarurira agace ka Sudzha.

Ibi bifaru bya Ukraine bikomeje gutunga imitutu ku butaka bw’igihugu cya Vladimir Putin byatumye we ubwe yitangariza ko iki gikorwa bakoze ari ikosa rikomeye bakoze Kandi bazahora bicuza. Hitezwe ikiri bukurikireho n’ikiri bukorwe na Putin nyuma y’icyi gitero gisa n’ubwiyahuzi.

Loading

SourceBBC
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!