Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umushumba yirukanywe mu kazi ahita atwika inzu ya Sebuja nawe ahiramo

Kenya: Umugabo wari usanzwe ukora akazi ko kuragira inka n’andi matungo, yirukanywe mu kazi na Sebuja, kubera umujinya mwinshi atwika inzu yabagamo n’ibikoresho byabagamo maze nawe ahira muri iyo nzu arapfa.

Polisi ya Kenya yatangaje ko uwo mugabo utaramenyekana imyirondoro ye, uri mu kigero cy’imyaka 36 y’amavuko, yari asanzwe akora akazi ko kuragira inka, ubwo yari yirukanywe mu kazi yahise agira umujinya atwika inzu yabagamo ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwaga mu bworozi bihinduka umuyonga nawe ayihiramo arapfa.

Ntabwo haramenyekana icyo uyu mushumba yapfaga na Sebuja kugira ngo amwirukane, ibi byamuteye kugira uburakari bukabije bwatumye yitwikira mu nzu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!