Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIYOBOKAMANARGB yatangaje irindi torero ryafunzwe burundu/ Impamvu

RGB yatangaje irindi torero ryafunzwe burundu/ Impamvu

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa byose by’inzego z’Itorero Ebenezer Rwanda.

Ibi bikubiye mu itangazo ubuyobozi bwa RGB bwandikiye ubuyobozi bw’Itorero Ebenezer Rwanda, bugaragaza ko rihagaritatswe bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo umwuka mubi n’amakimbirane.

Iki cyemezo cyafashwe hashigiwe ku Itegeko n° 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16 na 20 n’andi mategeko mu gufata icyo cyemezo nk’uko RGB ibigaragaza.

Ivuga ko kandi iryo torero ryagize ibibazo by’abayobozi bafite imiyoborere mibi harimo no gushaka kugurisha itorero mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwikubira umutongo w’Itorero.

Ibyo byabaye mu kwezi k’Ukuboza 2022, ubwo hashyirwaga itangazo hanze ryavugaga ko rumwe mu nsengero z’iri torero ruri ku isoko.

Urusengero ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu ho mu Mudugudu wa Giheka nirwo rwashyizwe ku isoko.

Urwo rusengero ruri ku buso bwa metero kare 3200, rufite indi nzu nto ku ruhande, parikingi ijyamo imodoka 200 ndetse ngo rushobora no kwakira abasaga 1000, rwagurishwaga miliyoni 400,000,000 RWF.

Nyuma y’ibyo baje gusohoka irindi tangazo rivuguruza iby’igurishwa ry’urwo rusengero.

RGB yagaragaje ko icyo gihe muri Ebenezer Rwanda yagerageje gukemura ibyo bibazo byarimo ibyo mu rwego rwo kurengera abakirisitu no kugarura ituze mu itorero, ishyiraho ubuyobozi bw’agateganyo ariko nabwo nyuma bukaza gucikamo ibice.

RGB kandi yibukije ko muri iryo torero harimo amakimbirane yafashe indi ntera bitewe n’imyifatire ya bamwe mu bakirisitu n’abayobozi, byaje no kugera aho bibangamira ituze rya rubanda.

Ibi byose ngo byabaye mu mashami y’iryo torero arimo Giheka na Kanombe, aho impande zihanganye zateje umutekano muke maze inzego z’umutekano zikahagoboka.

Indi mpamvu yashingiweho hafungwa iri torero ni ukuba bigaragara ko Itorero ridafite icyerekezo gifatika kuko mu bayobozi nta n‘umwe ufite impamyabumenyi mu by’iyobokamana nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere kandi igihe cy’imyaka 5 cyo gushaka ibyo byangobwa cyatanzwe n’itegeko cyararangiye muri Kanama 2023.

Umuryango w’ivugabutumwa Ebenezer Rwanda Church, watangije ibikorwa byawo mu 2011.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!