Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIYOBOKAMANAInsengero zitujuje ibisabwa hafi ibihumbi umunani zimaze gufungwa

Insengero zitujuje ibisabwa hafi ibihumbi umunani zimaze gufungwa

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zimaze gukorerwa ubugenzuzi ,nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.

Hashize iminsi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB,ruri gukora ubugenzuzi bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje, inshingano rukora rufatanyije n’inzego z’ibanze.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru Umuyobozi Mukuru wa RGB,Dr Usta Kaitesi yatangaje ko mu gihe cy’ibyumweru hafi bibiri igenzura rimaze,hasuwe insengero zirenga ibihumbi 13 hasuzumwa ko zujuje ibisabwa.

Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko muri izo nsengero ibihumbi 13 zasuwe hafunzwe 59.3%.

Mu buryo bworoshye 59.3% by’ibihumbi 13 bingana n’insengero 7709.

Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko muri izo nsengero zafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by’ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n’ibisabwa ibintu bigari zakabaye zifite.

Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa,ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.

Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko nubwo umubare w’insengero mu Rwanda ari munini,bitari bikwiye kuba ikibazo ahubwo ko ikibazo bishingiye ku kuba n’izihari zituzuza ibisabwa.

Yagize ati:“Kuba hari umubare mwinshi si cyo kibazo nyirizina.Ikibazo ni ukuba uwo mubare uhari ujyanye n’ibyo twifuza ko byubahirizwa.Ese ni umubare insengero zayo zubakitse nk’uko amategeko abiteganya,ese ni umubare abayobozi bayo matorero bafite ubushobozi amategeko asaba? Icyo ni cyo twakabaye dutindaho.”

Yashimangiye ko ubugenzuzi bwakozwe butari bugamije gufunga insengero ahubwo ko bwari bugamije kumenya umutekano w’Abanyarwanda bazijyamo.

Yagize ati:” Ntabwo iri genzura rigamije gufunga gusa kubera y’uko insengero zabaye nyinshi.Icyo cyabazwa abafite insengero nyirizina, umuntu yabazwa impamvu afite insengero 1000 adafite n’eshanu zujuje ibisabwa.Ukamubwira agashyira imbaraga mu kubyuzuza.”

Yagaragaje ko aho kugira ngo umuntu agire insengero eshatu mu kagari kamwe zitujuje ibisabwa yakubaka urusengero rimwe rugari rubyujuje ruzajya ruhurizamo abayoboke be,bakakirirwa ahanoze kandi bayobowe n’abayobozi bafite ubushobozi bwujuje ibisabwa.

Yagaragaje ko nubwo abantu bavuga ko gufunga insengero byakozwe mu buryo butunguranye atari byo kuko buri mwaka basanzwe bakora igenzura n’isuzuma ku nsengero kandi zari zategujwe.

Ati:” Buriya ni inshingano zacu.Muri RGB dufitemo ishami rishinzwe imiryango ishingiye ku myemerere na ziriya nzego zindi twandika.Ifite ibice bibiri birimo ishinzwe kwandika n’ishinzwe gukurikirana imikorere no kugenzura.Kuva mbere turagenzura.”

Muri 2018 igenzura nk’iri ryarabaye ndetse icyo gihe insengero zirenga ibihumbi birindwi zarafungwa kuko zitari zujuje ibisabwa ariko icyo gihe hatanzwe imyaka itanu yo kuzuza ibitari byuzuye.

Ati:”Iyo myaka itanu yararangiye muri Nzeri umwaka ushize,irangiye twarabahamagaye mu Ukuboza 2023 turababwira ngo mugende murebe uko muteye mududushyikirize ubushobozi bw’abakozi banyu,munigenzure kuko twasanze hari abadafite iteganyamigambi.Tubasaba kunoza no kudushyikiriza ayo makuru.”

Muri Gicurasi 2024 kandi RGB yongeye kwandikira amatorero iyasaba gutanga amakuru agaragaza aho insengero zayo ziherereye abayayobora n’amashuri bafite ariko amatorero yose ntabwo yabishoboye.

Zimwe zaje guhabwa igihe cyo kuzuza ibyo zasabwaga zongera gukomorerwa gukora ariko RGB igaragaza ko yakomeje gukora igenzura kandi ko abayobozi b’amadini n’amatorero bakunze kuganirizwa bagasabwa kujya gukosora ibyagaragaye bivuye mu bugenzuzi.

Src:igihe

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!