Home AMAKURU Rutsiro: RIB yafunze umwana w’imyaka 13 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3
AMAKURU

Rutsiro: RIB yafunze umwana w’imyaka 13 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 13 y’amavuko wahinduriwe izina akitwa (Toto), watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3 y’amavuko.

Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa 03 Kanama 2024, bibera mu Murenge wa Musasa mu Kagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Karambi.

Mutabazi Thierry, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza, yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’ubuyobizi bw’Umudugudu wa Karambi ko uyu Toto yasambanyije umwana w’imyaka 3 y’amavuko, ubwo yari amusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederick, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe.”

Uwo bikekwa ko yasambanyije yahise ijyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo akorerwe isuzuma.

Uyu wiswe Toto ukekwaho gusambanya uwo mwana, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Ruhango.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!