Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuri ADEPR umuyobozi wa mbere yafunzwe azira kwica amabwiriza ya leta

Muri ADEPR umuyobozi wa mbere yafunzwe azira kwica amabwiriza ya leta

Mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rumaze iminsi ruri mu bikorwa byo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, bamwe mu banyuranya n’amabwiriza yashyizweho batangiye gufungwa.

Umuyobozi w’Itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikiri ho mu Mudugudu wa Ngarama, Nsengiyumva François, ku Cyumweru taliki 04 Kanama uyu mwaka, yatawe muri yombi azira gukora ibinyuranye n’amabwiriza ya Leta.

Uwo Nsengiyumva François yafashwe ari gusenga we n’abakirisitu kandi urusengero rwarafunzwe kubera rutujuje ibisabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yahamije aya makuru, avuga ko Nsengiyumva yafunzwe azira kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.

Gitifu Rugaravu yavuze ko kuri ubu Nsengiyumva afungiye kuri sitasiyo ya Kabarore aho yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Gitifu yaboneyeho no kugira inama abaturage yo gukomeza kubahiriza gahunda za leta, avuga ko unyuranya nazo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!