Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUImodoka iherutse kugwa mu kiyaga cya Burera yarohowe

Imodoka iherutse kugwa mu kiyaga cya Burera yarohowe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kurohora imodoka iherutse kugonga igiti igata umuhanda ikagwa mu kiyaga cya Burera, aho babiri bari muri iyo modoka barokotse iyo mpanuka yari ikomeye.

SP Jean Bosco Mwiseneza, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko iyo modoka yakoze iyo mpanuka ku wa 01 Kanama 2024, ubwo yari igeze mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo ho mu Kagari ka Kabaya.

Yagize ati: “Iyo modoka Voiture Avensis RAH 106 R, ubwo yari mu muhanda w’itaka iva Kinyababa yerekeza Kidaho, yagonze igiti kiri munsi y’umuhanda iribirindura igwa mu kiyaga cya Burera, hakomereka umushoferi uwo bari kumwe ntiyagira icyo aba, uwakomeretse yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri aravurwa arataha.”

Bamwe mu baturage babonye iyo mpanuka iba, bavuga ko impamvu umushoferi ariwe wenyine wakomeretse ngo nuko imodoka yageze muri icyo kiyaga akiyirimo, mu gihe uwo bari kumwe ngo imodoka ikimara kugonga igiti yanyuze mu idirishya agwa hanze ku bw’amahirwe ntiyakomereka, imodoka irabirinduka igera mu kiyaga yamaze kuyivamo.

Hahise hakorwa ubutabazi bw’ihuse, uwakomeretse afashwa kugera kwa muganga, hakurikiraho igikorwa cyo gushaka uko iyo modoka ikurwa mu kiyaga.

SP Mwiseneza yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage iyo modoka yakuwe mu kiyaga hifashishijwe imodoka ya kabuhariwe mu guterura ibintu biremereye.

Yavuze ko kandi iyo modoka yangiritse cyane, hakaba hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

SP Mwiseneza yaboneyeho kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare mu gihe batwaye, abasaba kujya bagira ubushishozi igihe cyose batwaye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!