Saturday, January 25, 2025
spot_img

Latest Posts

Itorero Umuriro wa Pentekote ryahagaritswe mu Rwanda hose

Kigali, kuwa 30/07/2024
Ref. N°43/ RGB/CEO/CSO&POs/2024

Pastor NTAWUYIRUSHINTEGE Corneille
Tel: 0784330266
KIGALI

Impamvu: Guhagarika ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda

Nshingiye ku Itegeko n°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikoreze byarwo mu ngingo zaryo ya 5 n’iya 6;

Nshingiye kandi ku Itegeko n°72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikoreze n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo zaryo ya 16, 20 na 21;

Nshingiye kuri raporo igenzura ryimbitse yakorewe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kubikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ryagaragaje ibibazo by’imikoreze bitandukanyie birimo:

•Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo bagize Itorero ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze;

•Kuba zimwe mu nyigisho z’Itorero ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage.

•Kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywanwa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobizi bukaba bwaracitsemo ibice;

•Kuba Ubuyobozi bw’itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro.

Kubera ko impamvu zivuzwe haruguru zibangamiye ubumwe, ituze n’umudendezo by’abakristo mbandikiye mbamenyesha ko ibikorwa by’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda haba ku cyicaro n’amashami yaryo yose bihagaritswe uhereye igihe muboneye iyi baruwa. Inzego bireba zizasabwe kubahiriza uyu mwanzuro.

Mugire amahoro.

Bimenyeshejwe:

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Meya w’Umugi wa Kigali

Guverineri w’Intara (Bose)

Umuyobozi w’Akarere (bose)

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (bose)

Dr. KAITESI Usta
Umukuru w’Urwego niwe wasinye kuri iri tangazo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!