Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze: Mu nsengero 317 zihabarizwa hafunzwe 185

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwemeje ko bwafunzwe insengero 185 zitubarije ibisabwa mu nsengero 317 zibarizwa muri ako karere.

Izi nsengero zose zafunzwe biturutse ku bugenzuzi bwakozwe na RGB, aho bagenzuraga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo; ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku y’aho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba.

Ikindi urusengero rugomba kuba rufite uburyo amajwi aruturukamo adashobora kugera hanze byoroshye ngo abangamire abaturage, gufata amazi aturuka kuri izo nyubako, kuba urusengero rwuzuye n’ibindi.

Mu Karere ka Musanze mu nsengero 317 hari hamaze kugenzurwa insengero 282, hafatwa umwanzuro wo kuba hafunzwe insengero 185 kugira ngo zibanze zuzuze ibisabwa nyuma zizakomorerwe.

Kayiranga Thèobald, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yahamije aya makuru, avuga ko ubugenzuzi bugikomeje mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abahasengera nk’uko amabwiriza ya RGB yamenyesheje amadini n’amatorero abiteganya.

Yagize ati: ” Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu, ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi kuko umuntu ujya kwigisha abantu 1000 yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”

Akomeza agira ati: “Ntitwakwirengagiza ko hari n’abandi baba basengera ku misozi bagiye mu buvumo ahantu badashobora kujyamo ariko kubera ko yizera ko agiye gusenga akajyamo kandi ashobora guhuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibyo byose nibyo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye nabyo aho habe hafungwa.”

Visi Meya Kayiranga yakomeje agira inama abakirisitu yo kujya bagira ubushishozi ku nyigisho bahabwa n’abazibaha ariko bagaharanira no kujya basengera ahantu hadashyira ubuzima bw’abo mu kaga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!