Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIngabo z'ishyaka rya Tshisekedi zarasanye n'abarinzi bo kwa Kabila

Ingabo z’ishyaka rya Tshisekedi zarasanye n’abarinzi bo kwa Kabila

Kuri uyu wa Gatatu taliki 31 Nyakanga 2024, Urubyiruko rwo mu Ishyaka rya UPDS rya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, rwagabye igitero ku rugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rurasana n’abasirikare baharinda.

Uru rubyiruko rwateye urugo rwa Kabila ruherereye mu Murwa Mukuru i Kinshasa muri Komine ya Gombe ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko habayeho kurasana ndetse ngo batatu mu bari bagabye icyo gitero bafashwe mpiri.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abafashwe bari bambaye imipira iriho amafoto ya Tshisekedi, baboshywe n’abarinzi bo kwa Kabila.

Nyuma y’icyo gitero Olive Lembe, umudamu wa Kabila, yashinje ubutegetsi bwa RD Congo kuba bwari bwohereje bariya bantu kumwivugana.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru yagize ati: “Bari babohereje kunyivugana, sinavuga ngo abaduteye bari bangahe ariko bari benshi cyane.”

Olive Lembe kandi yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa RD Congo buri gukora ibishoboka byose ngo bwirukane umuryango wa Kabila muri Congo, nyamara abawugize ariho bavukiye bakanahakurira.

Lembe yaboneyeho no kubwira ubutegetsi bwa Tshisekedi ko imigambi mibisha bufite itazagerwaho n’umunsi umwe gusa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!