Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIYOBOKAMANAHuye:Umugabo yashyingiwe ari mu ngobyi y'abarwayi.

Huye:Umugabo yashyingiwe ari mu ngobyi y’abarwayi.

Intara y’amajyepfo Akarere ka Huye Umurenge wa Huye Akagari ka Rukira mu Mudugudu wa Gitwa, umugabo yashyingiwe ari mu ngobyi y’abarwayi kubera atabasha kubyuka.

Bizumuremyi ari gusezerana na Tuyishime Blandine ari ku ngobyi y’abarwayi.

Uyu mugabo witwa Bizumuremyi uzwi ku izina rya Bahiga w’imyaka 47, akaba yashyingiranywe  n’umugore we Tuyishime Blandine w’imyaka 32 .

Akaba yashyingiranywe n’umugore we  bahabwa Isakaramentu ryo gushyingirwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Bizumuremyi yahawe isakaramentu ryo gushyingirwa aryamye ku ngobyi y’abarwayi yo kwa muganga kuko atabasha kweguka.

Ababonye Bizumuremyi na Tuyishime Blandine bashyingirana buri wese agasezeranya mugenzi we kumwubaha no kumukunda kugeza batandukanyijwe n’urupfu,hari abatangajwe ni uko uyu Tuyishime asezeranye kumukunda nyuma y’amezi 8 ateguka,nta kizere ko yakira kuko umugabo yamunzwe uruti rw’umugongo.

Umuturanyi wabo witwa Uwitonze Joselyne  wabaherekeje  no mu gushyingirwa avuga ko umugabo atabasha kweguka kuko ingingo zatangiye kwihina kandi ababara cyane.

Yagize ati:”Kubera ubukene no kutagira ubwisungane mu kwivuza,yivuje ku Bitaro bya Kabutare bamubwira ko uruti rw’umugongo rugenda rumungwa,icyo gihe yari akibasha kwicara akomeza kwivuriza kuri CHUB abura ubushobozi ajya kurwarira mu rugo,aho aba nta n’umuti.”

Akomeza avuga ko bari barasezeranye imbere y’amategeko.

Uyu mugabo Bizumuremyi yashimiye abamutekerejeho,avuga ko nawe yifuzaga kugarukira Imana.

Abaturage bavuga ko Padiri yazanye ingobyi y’Abarwayi yo kwa muganga bakamutwaraho ahaturiwe igitambo cya Misa ,hafi y’iwe mu nzu yasigiwe n’ababyeyi be,akaba yasezeranye ndetse no kubatizwa kw’abana be babiri, umwana mukuru afite imyaka 4 naho umuto afite umwaka 1 n’amezi 6.

Padiri Twizigiyimana Eric ari nawe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ngoma aba bashyingiranywe batuyemo,akaba anashinzwe ubutumwa bw’ingo muri Diyoseze ya Butare.

Padiri Twizigiyimana asobanura ko mu myemerere ya Kiliziya Gatolika ko roho y’umuntu idapfa nyuma yo kuva ku isi, umuntu akaba agomba kuyitegurira uko izabaho akiri ku isi akora ibikorwa byiza.

Yagize ati:”Imana idutegurira kugira ubuzima bwiza kandi ikaduha inzira yo kunyuzwamo twitagatifuza y’amasakaramentu kandi buri Sakaramentu rikagira ingabire zaryo. Muri ayo masakaramentu harimo n’iryo gushyingirwa riha abashakanye uburenganzira bwo kubana,bakiyemeza kubana bakundanye bakazatandukanywa n’urupfu no kuzarera neza abana bazabyara.”

Akomeza avuga ko atari ubwa mbere basezeranya abantu harimo n’urwaye.

Uyu Bizumuremyi mbere akaba yari asanzwe atunzwe no gucukura imisarane no kuyividura bakuramo imyanda ndetse no kwikorera ifumbire yabona n’uwo ahingira akabikora.

Umugore we Tuyishime Blandine yanyuzagamo akamufasha cyangwa akajya gushakisha akazi mu baturanyi bakabasha kubona ibibatunga hamwe n’abana babo.

Kuva Bizumuremyi yarwara Tuyishime Blandine  niwe utunze urugo rwabo mu bukene bukabije, aho n’umugabo arwariye atagira matora yo kuryamaho.

Ibi birori byakozwe n’abakirisitu bo mu muryangoremezo babarizwamo ari nabo babashakiye imyambaro bambaye bakanabaherekeza.Nyuma basangiye  ikigage bari benze ndetse babahaye n’ibiseke birimo imyaka byo kubunganira mu mibereho,biyemeza no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza,(Mutuel de Sante).

Amashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga umugore ahagaze iruhande rw’umugabo aryamye ku ngobyi y’abarwayi.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!