Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Gakenke abantu 80 bafashwe basengera mu nzu y’inkoko.

Intara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, abaturage bagera kuri 80 bafatiwe mu kibuti cyororerwamo inkoko,barimo basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’ahakwiriye gusengerwa.

Bafashwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ,ahagana saa yine n’igice.

Inzego z’umutekano zabajyanye ku murenge kugira ngo baganirizwe ku mabwiriza agenga ahemerewe gusengerwa, cyane ko ngo bari basanzwe basengera muri iyo nzu yororerwagamo inkoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yemeje iby’aya makuru avuga ko aba bantu bafashwe basenga mu buryo butemewe bityo bajyanywe kwigishwa  hanyuma basubire mu miryango yabo.

Yagize ati:”Abaturage turabigisha basubire mu ngo zabo cyane ko muri iyi minsi turi kugenzura insengero zikora,izigisha ibintu biyobya abaturage.Niba abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse mu kiraro cy’inkoko biteye isoni, kuko harimo abafite abana bakiri bato kandi dufite igihugu kigendera ku mategeko.Inyigisho bakeneye ni nyinshi ibaze kujya gushakira Imana mu kiraro cy’inkoko.”

Aba bafashwe bajyanywe ku Murenge wa Gakenke guhabwa inama no kwibutswa amabwiriza agenga ahemerewe gusengerwa, nyuma bakaza kurekurwa bagasubira mu miryango yabo.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru harimo gukorwa ubugenzuzi bwo gusura insengero harebwa niba zujuje ibisabwa, birimo isuku,gusengera mu nsengero zuzuye,kuzishyiraho imirindankuba, kureba niba abayobora amadini n’amatorero bafite ubushobozi n’ubumenyi buhagije n’ibindi.

Mu Karere ka Musanze hamaze gufungwa izigera ku 185 zitujuje ibisabwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU