Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turikiya yatangaje amagambo akomeye ateguza gutera Israel mu rwego rwo gufasha abanya-Palestine.
Ibinyamakuru byo muri Israel byasubiyemo amagambo ya Recep Tayyip Erdogan agira ati:”Tugomba kuba dukomeye cyane kugira ngo Israel itabasha gukora ibintu ikorera Palestine “.
Perezida wa Turukiya yavugaga ku ntambara Israel irwana muri Gaza avuga ko bagomba kujya muri Israel mu rwego rwo kubohora Palestine.
Yakomeje agira ati:”Nk’uko twinjiye muri Libya murumva ko tugomba gukora nk’ibyo twakoze kuri bo,Nta kintu tutabasha gukora.Birasaba gusa ko tuba dukomeye kugirango dutere iyi ntambwe.”
Uretse Iran ishaka gutera Israel, hari gututumba intambara ikomeye hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ikorera muri Libani.
Iyi Israel iherutse kurasa ku ishuri muri Gaza ivuga ko abarwanyi ba Hamas baryihishemo,ariko icyo gitero cyaguyemo abantu barenga 30 hakomereka abandi 100 biganjemo abana n’abagore.
Ibi bikaba bikomeje kubabaza inshuti za Palestine.
Nubwo Turukiya ivuga ko ishobora gutera Israel,ubusanzwe ni kimwe mu bihugu biri mu muryango wa NATO , urimo ibindi bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika,Canada,Ubwongereza,Ubudage n’ibindi bicuditse na Israel binahuriye ku mugambi wo gutabarana.