Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umusore yatemye insina za se arazararika

Mu karere ka Nyanza, umurenge wa Kibirizi, mu kagali ka Rwotso, mu mudugudu wa Mutima umusore Misago Clever w’imyaka 38, yatemaguye intsina za se Gasangwa Celestin w’imyaka 72, ku mpamvu kugeza ubu itaramenyekana.

Aha hantu hangana n’imiringoti ibiri yose, uyu musore yatemye urutoki rwose rwarimo, hagakekwa ko intandaro yaba ari ikibazo kitari bwakemuke bari bafitanye kuri ubu butaka.

Amakuru avuga ko kugeza ubu aha hantu hari hakiri mu manza zitararangira, kuko ngo bari barareganye mu bunzi bagitegereje imyanzuro.

Uyu musore, usanzwe ari n’umuhererezi iwabo, ngo ntabwo yari akibana n’iwabo kuko ngo kuko yashinze urugo rwe akaba afite umugore n’abana 4.

Uyu musore ngo nta burwayi bwo mu mutwe yari afite kugeza ubu ngo ntarafatwa ngo abazwe ibyo akekwaho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!