Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIsrael-Gaza: Ibitero bya Israel byahitanye abantu 30, Harris akebura Netanyahu

Israel-Gaza: Ibitero bya Israel byahitanye abantu 30, Harris akebura Netanyahu

Mu gitero cyagabwe na Israel kuri iki cyumweru taliki 28 Nyakanga 2024, ku ishuri rihereye hafi ya Deir Al Balah, mu mugi rwagati wa Gaza, cyatumye abanya-Palestina 30 bahasiga ubuzima abandi 100 barakomereka.

Ibi byatangajwe na Minisitiri y’Ubuzima muri Gaza.

Mu kwiregura mu butumwa igisirikare cya Israel, IDF, cyanyujije kuri Telegram, cyatangaje ko impamvu y’iki gitero ari uko umutwe wa Hamas wari wamaze gushinga ibirindiro bishya kuri iri shuri rya Khadija.

Israel yongeyeho ko muri iki kigo ari ho Hamas yarimo yihisha ngo ijye ihategurira amategeko yayo inapangira ibikorwa by’iterabwoba kandi ngo hari hahishe intwaro nyinshi n’ubwo zitaragaragazwa.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza mu mashusho yashyize hanze yagaragaje ko abapfuye bose ari abasivili kandi bose ari abana.

Abashinzwe umutekano muri Gaza bagaragaje ko iryo shuri ryari ryaratijwe abavanywe mu byabo n’intambara ngo babe bahahungiye.

Mu itangazo Hamas yanyujije kuri Telegram, yavuze ko ibyo Israel itangaza ko bari barahinduye iri shuri ibirindiro ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ngo aha hantu hari haratujwe abiganjemo abana n’abagore ngo babe bahahungiye intambara nk’uko amashusho y’abapfiriye n’abakomerekeye muri ibi bitero agaragara yiganjemo abana n’abagore.

Mustafa Rafati, ni umutangabuhamya wabonye ibyabaye, yabwiye BBC ko iturika ryamutumuye rikamutura hasi. N’igihunga cyinshi, avuga ko akigarura akenge yirukiye muri iri shuri agakubitwa n’inkuba n’ibyo ahasanze aho yahasanze imirambo yacagaguritse mu buryo buteye ubwoba.

Ati:”Narababaye cyane pe. ”

IDF, mu gukomeza yiregura, ivuga ko mbere yo kugaba igitero yabiteguye neza, ikabanza kugabanya ibintu byose byazanira ingaruka abasivili, nko gukoresha amasasu yemewe no kugenzura ikirere ko kitateza impanuka.

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza itangaza ko kuva ku mu gitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 28 Nyakanga 2024, nibura abantu 53 aribo bamaze kugwa mu bitero by’ingabo za Israel, mu gihe abandi 189 bamaze gukomereka mu gace ka Deir Al-Balah no mu mugi wa Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza.

Kamala Harris, ni Perezida wungirije wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, akaba ari nawe urimo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, mu biganiro yagiranye na Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel, mu ruzinduko arimo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yamumenyesheje ko igihe kigeze ngo iyi ntambara ihagarare.

Mu magambo akakaye, Harris yavuze ko yavumbuye ko hari amakenga menshi ku nzirakarengane zirimo kugwa no gukomerekera muri iyi mirwano, kandi adaciye ku ruhande, atangariza Benjamin Netanyahu ko uburyo Israel irimo gukoresha ihangana na Hamas buteye inkeke.

Mu kiganiro mbona nkubone Harris yagiranye na Netanyahu mu ngoro ya Perezida muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Harris yashize amanga abwira Netanyahu ko igihe kigeze ngo intambara ihagarare.

Netanyahu yahuye na Harris, nyuma y’uko ku wa kane w’icyumweru gishize, yari yahuye na Joe Biden, uherutse kwegura mu kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Harris avuga ko bikenewe ko habaho gukemura amakimbirane mu mahoro no kubahiriza ubusugire bwa Leta zombi, mu zihanganye.

Netanyahu yagiranye ibiganiro n’abategetsi ba Amerika, muri White house, nyuma y’uko ku wa Gatatu w’icyumweru dushoje, yari yashyikirije ijambo inteko ishinga amategeko, avuga ko biyemeje kugera ku ntsinzi yuzuye imbere ya Hamas, ariko abashyigikiye Palestine bari bari hanze bakamejeje bamwamagana.

Minisitiri Netanyahu, aravuga ibi mu gihe ari ku gitutu gikomeye cy’abaturage baba abo hanze n’imbere ya Israel, bamwamagana bamusaba guhagarika intambara muri Gaza no muri Israel, intambara igiye kumara amezi 9.

Mu gihe Harris yaba atowe agasimbura Biden, byaba ari igihombo gikomeye kuri Netanyahu kuko ashobora kuba atamushyigikira nk’uko Biden yari amushyigikiye.

Mu gihe cy’iminota 40 Harris na Netanyahu baganira, Harris yagaragaje ko ashyigikiye byimazeyo ingingo za Israel zo kwirinda.

Harris yibukije ko intandaro y’iyi ntambara ari ubwo ku italiki 07 Ukwakira 2023, umutwe wa Hamas wavuye muri Gaza ugatera mu majyepfo ya Israel ugahitana abagera ku 1200 ndetse ugashimuta abagera kuri 250, nk’uko imibare itangwa na Israel ibigaragaza.

Ibitero bya Israel bikomeje guhitana benshi muri Gaza

Mu kwihimura, imibare igaragaza ko igitero cya Israel muri Gaza kimaze guhitana abasaga ibihumbi 39 (39000) .

Harris yagize ati:”Israel ifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwayo, gusa ikibazo kiri ku buryo birimo gukorwa”.

Harris avuga ko ahangayikishijwe n’imibereho mibi y’abaturage ba Gaza.

Ati:”Ntabwo twakwigira ntibindeba imbere y’aka kaga, kandi sinaceceka.”

Yunzemo ati:”Reka tugerageze uko twagera ku masezerano yo guhagarika intambara. Tubohoze abafashwe nk’imbohe, kandi dutabare abari mu kaga muri Palestine.”

Visi Perezida wa America, Harris asanga intambara ikwiye guhagarara

John Kirby, umuvugizi w’umutekano mu gihugu, yaganiriye n’itangazamakuru nyuma yo guhura kwa Biden na Netanyahu, avuga ko ibiganiro bya bombi byibanze ku gushaka uko abafashwe bugwate barekurwa vuba na bwangu.

Kandi bagarutse ku mpungenge ko iyi ntambara yarenga imbibe ikagera muri Liban, ku ngaruka zaterwa na Iran muri iyi ntambara gusa ngo bumvikanye ko ari ngombwa ko impande zombi zakemura ibibazo mu biganiro aho gukoresha intwaro.

 

 

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!