Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIAbarimu batize uburezi ntibemerewe gusaba guhindurirwa ikigo batarasoza amahugurwa. Menya ibindi bisabwa...

Abarimu batize uburezi ntibemerewe gusaba guhindurirwa ikigo batarasoza amahugurwa. Menya ibindi bisabwa kugirango ubyemererwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bifuza gusaba guhindurirwa ikigo imbere mu karere cyangwa abifuza kugurana, amarembo afunguye kugera ku itariki ya 03 Kanama 2024.

Ibisabwa mu gusaba guhindurirwa ikigo imbere mu karere cyangwa kugurana.

1. Umwarimu agomba kuba afite konti yemewe muri Sisiteme ya TMIS
2. Umwarimu agomba kuba afite nibura amanota 70% y’imihigo y’umwaka w’amashuri 2023-2024
3. Umwarimu agomba kuba nibura amaze imyaka 3 ku kigo kimwe, harimo n’uw’igerageza.
4. Abarimu bazamuwe bemererwa iyo bamaze imyaka 3 kuri icyo kigo no ku mwanya bakoraho.
5. Umwarimu wimuwe yaba yaravuye mu kandi karere cyangwa mu karere kamwe cyangwa yaraguranye n’undi yemererwa amaze nibura imyaka 3 aho yimukiye.
6. Umwarimu wigeze gusaba kwimurwa bikanga cyangwa se ntiyemererwe, ubu yemerewe kongera gusaba.
7. Abarimu bagurana bagomba kuba bahuje ibyo bize n’ibyo bigisha muri sisiteme.
8. Abarimu batize uburezi bemerewe gusaba guhindurirwa ikigo mu gihe bazaba barangije amahugurwa y’abarimu batize uburezi.

Icyitonderwa: Guhindurirwa ikigo ku bayobozi b’amashuri, ababungirije, abacungamutungo, n’abanyamabanga b’amashuri ntibiratangira.

Loading

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. Abatarize uburezi kuva ari mukarere imbere ntimwaduha ayo mahirwe yo guhindura amahugurwa tukazayakurikirana ko ingo zacu zigiye gusenyuka mutwireho reta yacu numubyeyi murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!