Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUbushyuhe bukabije bwahitanye abarenga 20 mu munsi umwe gusa

Ubushyuhe bukabije bwahitanye abarenga 20 mu munsi umwe gusa

Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Morocco muri Afurika yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu masaha 24 gusa.

Ubushyuhe bukabije buri guhitana abantu, Abantu 21 bamaze gupfa.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru yatangajwe na ArabNews abivuga. Abantu 21 byatangajwe ko ari bo bapfuye bazize ubushyuhe budasanzwe nk’uko byatangajwe.

Ikigo gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko ahanini itumbagira ry’ubushyuhe rimaze iminsi ryibasiye ibihugu biherereye mu majyaruguru ya Afurika.

Bivugwa ko guhera ku wa mbere kugeza ku wa Gatatu muri iki Cyumweru ubushyuhe bwageraga no ku gipimo cya dogire z’ubushyuhe 48.

Abenshi mu bantu bapfuye bari batuye muri Ben Mellal, bari afite ibibazo by’uburwayi budakira hamwe n’abageze mu zabukuru.

By’umwihariko ubushyuhe bwiyongereye cyane bwateje ibibazo ku buzima bwa bamwe.

Ntibiratangazwa niba abapfuye uwo munsi ari wo mubare munini ubonetse muri iki gihugu biturutse ku bushyuhe bukabije.Gusa ngo biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ubushyuhe buraza kugabanyukaho gato.

Komisiyo ishinzwe igenamigambi yatangaje ko igipimo cyo hejuru cy’ubushyuhe ndetse n’umwuma uturutse ku zuba muri iki gihugu byatumye umubare w’abashomeri urushaho kuzamuka.

Abahanga muri siyanse basobanuye ko ibiri kuba muri iyi minsi birimo n’ubushyuhe bwinshi ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyamaze kwangirika bikomeye.

 

 

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!