Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAMu Rwanda hageze indwara y'Ubushita bw'Inkende/ RBC yatangaje umubare w'abayanduye

Mu Rwanda hageze indwara y’Ubushita bw’Inkende/ RBC yatangaje umubare w’abayanduye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko indwara y’Ubushita bw’inkende izwi nka Monkeypox, yageze mu Rwanda.

RBC yavuze ko abantu babiri bari bamaze iminsi bakorera ingendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari bo bagaragaweho n’icyo cyorezo.

Dr. Edson Rwagasore, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muru RBC, yabwiye igitangangazamakuru cy’igihugu ko ababonetse ari umugabo w’imyaka 34 y’amavuko n’umugore w’imyaka 33 y’amavuko.

Yagize ati: “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.”

Dr Rwagasore yaboneyeho gusaba Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo “Kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune.”

Yavuze ko kandi hashyizweho itsinda ry’abaganga riri gusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.

Ubu burwayi bwandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uburwaye, cyangwa amatembabuzi y’uburwaye.

Ahandi ishobora kwandirira ni mu mibonano mpuzabitsina, gusomana cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso bya Monkeypox ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo n’ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no ku maguru.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!