Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

RIB yatangiye gukora iperereza kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwatangaje ko ruri gukora iperereza ryagutse kuri Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’ibigo biyishamikiyeho,runavuga ko Umunyamabanga Uhoraraho muri iyo Minisiteri, Karera Patrick,nawe ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr.Murangira B. Thierry, yavuze ko ibizava mu iperereza ari byo bizagena niba uyu  Munyamabanga akomeza gukurikiranwa ari hanze,cyangwa se azakurikiranwa afunze.

Mu kiganiro kigufi yahaye Itangazamakuru Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yijeje Abanyarwanda ko Urwego avugira rufite ubushobozi bwo gukora iperereza no gukurikirana buri wese ushobora gukora ibinyuranyije n’amategeko,bityo avuga ko icyiza ari ukwirinda kuyica.

Yakomeje agira ati:”RIB ifite inshingano zo gukurikirana buri wese utazubahiriza amategeko, kandi dufite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zacu .Udakurikiza amategeko wese,ukuboko k’ubutabera kuzamugeraho.”

Muri 2020 , nibwo Karera Patrick yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraraho muri Minisiteri y’Ibidukikije,mu gihe mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr.Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe,tuvugane k’iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umuriko,”ari ukubera ibyo Agomba kubazwa akurikiranweho.”

Ntabwo hatangajwe ibyo akekwaho.Yari Minisitiri wa Kabiri urambye muri Guverinoma y’u Rwanda ugereranyije n’igihe yayinjiriyemo bwambere.

Hari amakuru avuga ko ibyo ari akurikiranyweho bidafitanye isano n’imirimo yakoraga ubu muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ahubwo ko byaba bifitanye isano n’aho yakoraga mbere muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Umunyamabanga Uhoraraho muri Minisiteri y’Ibidukikije,Karera Patrick,ari gukorwaho iperereza.
Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,Dr.Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!