Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umukozi w’Akarere yirukanwe-Impamvu

Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, Bwana Ndanga Janvier,yirukanwe  mu kazi azira guhoza ku nkeke umugore bakoranaga.

Ku wa 25 Mata 2024 nibwo Akarere kamwandikiye ibaruwa kamusaba ibisobanuro ku makosa y’akazi.

Ku wa 29 Mata 2024 yandikiye Akarere atanga ibisobanuro nk’uko yari yabisabwe.

None kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2024 nibwo yandikiwe ko yirukanwe mu kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yemereye Itangazamakuru ko Ndanga Janvier yirukanwe mu kazi.

Yavuze ko yahozaga ku nkeke umwe mu bakozi yari abereye Umuyobozi witwa Mukeshimana Anne Marie.

Yagize ati:”Ni byo Ndanga Janvier wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’imibereho y’Abaturage yirukanwe kubera imyitwarire n’imigirire binyuranyije  n’imyitwarire mbonezamurimo”.

Umuseke, dukesha iyi nkuru wamenye ko uyu Ndanga Janvier yagiye avugwaho inkuru z’amatiku no kugonganisha abakozi yari ashinzwe kuyobora.

Src: umuseke.rw

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!