Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUSenegal : Imfungwa zirimo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Senegal : Imfungwa zirimo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, imfungwa zo muri gereza ya Camp Penal Liberte 6, y’i Dakar muri Senegal zatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara zisaba ko bareka kuzifata bunyamaswa, gusa zahise zimurwa.

Izi mfungwa kuri ubu zamaze kwimurirwa muri Gereza ya Rebeus, bahita banasaba ko Minisitiri w’Ubutabera yabasura kugira ngo uburyo bafatwa nabi bushyirweho iherezo burundu.

Izi mfungwa zivuga zikubitwa cyane n’abacungagereza, kandi ngo aho kujya mu mitsi nabo bahisemo gukora imyigaragambyo y’amahoro biyicisha inzara.

Izi mfungwa zivuga zahangayikishijwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wapfuye by’amayobera, ubwo yimurirwaga mu yindi gereza.

Ibrahima Sall ni umuyobozi wa ASRED, Umuryango utegamiye kuri Leta, uharanira uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa, agaragaza ko ashyigikiye izi mfungwa n’abagororwa.

Yagize ati:”Kuko Imfungwa zidafite ubundi buryo, ntizatera abacungagereza, ntibashobora kurwana n’ababarinda. Intwaro bafite ni imwe, ni iyi yo kwiyicisha inzara. Bafite intego imwe yo kumvisha abantu ko batari inyamaswa, nabo ari ibiremwa muntu. Bemera ko bakoze ibyaha ariko bakwiye gutabarwa. ”

Ibi birego, ubuyobozi bwa gereza bwabiteye utwatsi, buvuga ko ibi nta shingiro bifite, ASRED, yo ikomeza gusaba ko imfungwa n’abagororwa bafatwa nk’ikiremwa muntu.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!