Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

DRC: Perezida yirukanye umuyobozi bikekwa ko yitabiriye imishyikirano na M23

Kuri uyu wa mbere taliki 22 Nyakanga 2024 i Kampala muri Uganda habereye imishyikirano byavuzwe ko yari hagati ya Leta ya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo kiri hagati y’impande zombi, kuri ubu biravugwa ko umuyobozi ku ruhande rwa Leta witabiriye iyi mishyikirano yamaze gukurwa mu nshingano na Perezida Felix Antoine Tshisekedi, wa Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru akijya hanze, yamagaganywe n’uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa Uganda ihamya iyi mishyikirano yabayeho nk’uko umwe mu bakozi ba Perezidansi ya Uganda yabitangarije AFP, bya Biro Ntaramakuru by’Abafaransa.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Nyakanga 2024, byatangajwe ko Perezida Antoine Felix Tshisekedi, yamaze kwereka umuryango Abbe Bahala Okw’Ibale-Jean Bosco, uyu yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro (P-DDRCS).

N’ubwo Tina Salama, umuvugizi wa Tshisekedi, watangaje aya makuru y’iyirukanwa ry’uyu muyobozi, ntabwo yakomoje neza ku mpamvu nyamukuru yatumye bamwirukana, nk’uko ubutumwa yanyujije kuri X bwabigaragazaga.

Gusa amakuru ahari ni uko yirukanywe nyuma y’amasaha makeya uyu mugabo Bahala, yerekeje Uganda, mu mishyikirano na Alliance Fleuve Congo ibarizwamo M23 n’ubwo we abihakana.

Bamwe mu basesenguzi bahita babihuza cyane ko Perezida wa Congo yagiye agaragaza kudakozwa ibyo gushyikirana n’iri huriro.

Mu bitabiriye iyi mishyikirano ku ruhande rwa M23 harimo Laurence Kanyuka, usanzwe ari umuvugizi mu bya Politiki w’umutwe wa M23, Rene Abandi, na Col. Nzenze Imani.

Yoweli Kaguta Museveni, Perezida wa  Uganda na Uhuru Kenyatta, wahoze uyobora Kenya, byagarutsweho ko ari bo bateguye iyi mishyikirano.

Minisitiri Patrick Muyaya, umugizi wa Guverinoma ya Congo, yahakanye ko nta muntu wabo bigeze bohereza muri iyi mishyikirano.

N’ubwo bimeze bityo, urupapuro rw’urugendo rw’akazi (Ordre de Mission), rwa Bahala, wamaze kwirukanwa, rwagaragazaga ko rwashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe wungirije, akanaba Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, rwamuhaga uburenganzira bwo kujya mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda mu gihe y’iminsi 5.

Bahala, avuga ko misiyo yari yahawe ari iyo kujya i Kampala gusubiza abana b’abanye-Congo, barekuwe n’inyeshyamba za LRA, mu rugo, aho kuba iyo kuganira na M23.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!