Mu gihe hari hamaze iminsi komisiyo y’Amatora mu Rwanda itangaje amajwi by’agateganyo, uyu munsi taliki 22 Nyakanga 2024, iyi komisiyo yatangaje amajwi yaburundu, aho umukandida watanzwe n’Umuryango FPR – Inkotanyi, yegukanye intsinzi yanikiye abo bahatanaga.
Mu matora yabaye ku italiki 15 Nyakanga 2024, ibyayavuyemo byagaragaje ko Paul Kagame yatsinze ku kigero cy’amajwi 99.18 %, aho yatowe n’abanyarwanda babarirwa muri 8822794.
Ku mwanya wa kabiri hari Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, afite amajwi 0.50 %, naho Mpayimana Philippe akurikiraho afite ibice 0.32 % by’amajwi.
Ni amatora yaranzwe yashimwe n’indorerezi zavuye hirya no hino ku isi aho zemeza ko yabaye mu ituze n’umucyo.
Paul Kagame agiye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 ije nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryabaye muri 2015, aho ryakuye iyi manda ku myaka 7 ikaba 5.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame, nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda burundu, azarahirira izi nshingano bitarenze iminsi 30.