Imyanya y’akazi mu burezi ku barangije ayisumbuye n’abarangije kaminuza

INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA MUSANZE
UMURENGE WA CYUVE
AKAGARI KA KABEZA
UMUDUGUDU WA KARUNYURA
Email:wisdomschools385@gmail.com
Tel: 0788478469/0788593311

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa Wisdom School Musanze buramenyesha ababyifuza ko bufite imyanya y’abarimu bifuza kwigisha mu mashuri abanza n’ay’ isumbuye muri Wisdom School Musanze no mu yandi mashami akorera mu tundi turere tw’lgihugu. Abifuza gupiganira iyo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari Umunyarwanda/ Umunyamahanga;
2. Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri Yisumbuye na Kaminuza mu
burezi;
3. Kuba yemera gukorera muri Wisdom schools (Aho ishami rya Wisdom riri
hose mu Rwanda):
4. Kuba afife uburambe mu burezi.

Ubuyobozi buramenyesha ababyifuza kuzana dosiye zabo mu biro by’ushinzwe abakozi muri Wisdom Schools i Musanze bitarenze kuwa 31/07/2024 saa mbiri za
mu gitondo cyangwa dosiye ikanyuzwa kuri email yatanzwe haruguru. Itariki
ikizamini kizakorerwaho muzayimenyeshwa. Dosiye isaba akazi igomba kuba ifite ibi bikurikira:

1. Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools
2. Fotokopi y’impamyabushobozi
3. Umwirondoro (Cv)
4. Fotokopi y’indangamuntu

Bikorewe i Musanze, kuwa 17/07/2024
Ushinzwe abakozi Muri Wisdom Schools
BIZIMANA Evariste
Niwe wasinye kuri iri tangazo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *