Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umugore ufite ibiro 25 aracyakomeje gahunda yo kubigabanya

Umugore wo mu gihugu cy’u Bushinwa ufite ibiro 25 gusa, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga uko ananutse ndetse yemeza ko kugira ngo agaragare neza afite gahunda yo gukomeza kurushaho kunanuka.

Uyu mugore uhamya ko afite gahunda yo gukomeza kwinanura, ku mbuga nkoranyambaga azi ku izina rya ‘Baby Tingzi’ akaba afite uburebure bwa Metero imwe na Santimetero mirongo itandatu (1.60 cm) akaba afite ibiro 25 gusa.

Bamwe mu bafana ibihumbi 42 bakurikira Baby Tingzi ku rubuga rwa Douyin rukora nka Tik Tok mu bushinwa, bavuga ko bamufitiye impungenge kuko babona ubuzima bwe buri mu kaga kubera ibiro bikeya afite, ndetse akaba akomeje na gahunda yo kubigabanya.

Uyu mugore ntabwo yita ku mpungenge abamukurikira bamufitiye, we ashimangira ko afite gahunda yo gukomeza kwinanura kugira ngo abe umuntu unanutse kurusha abandi, ndetse avuga ko kuba ananutse bikabije ntacyo bihungabanya ku buzima bwe.

Uyu mugore uturuka mu Ntara y’u Bushinwa ya Guangdong i Guangzhou, yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera utuvidewo tumugaragaza ahora asangiza abamukurikira, ndetse iyo bamunenze ntacyo biba bimubwiye.

Baby Tingzi akunda gushyira amavidewo ku mbuga ze ari imbere ya kamera, yambaye imyambaro igaragaza amaguru n’amaboko bigaragara ko nta nyama ziriho uretse uruhu rutwikiriye amagufa, kandi akunda gusangiza amavidewo abamukurikira ari ku munzani kugira ngo abereke uko gahunda ye yo kugabanya ibiro ihagaze.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga ku mavidewo ya Baby Tingzi, bamwe bakavuga ko yaba afite ikibazo, ndetse bakemeza ko akeneye ubufasha bw’abaganga byihutirwa.

Abandi kumubona agenda mu nzira bavuga ko ari nko kubona igikanka cy’umuntu kigenda cyangwa se kibyina (a walking or dancing skeleton).

Umwe yanditse ku rubuga nkoranyambaga agira ati: “Birakomeye cyane gutekereza ko hari umuntu mukuru ubaho upima ibiro 25.”

Undi ati: “Ayiwe!! Mana yanjye, ni ukuri ndumva mfite ubwoba ko upfa n’ubu ngifite telefone yanjye mu ntoki ndeba amafoto n’amavidewo yawe.”

Undi nawe yagize ati: “Njyewe sinatinyuka kugendagenda cyane kuko naba mfite ubwoba ko amagufa yanjye yavunika.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!