Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Copa America Final: Argentina itsinze Colombia ku kaburembe basezerera Di Maria neza

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki 15 Nyakanga 2024 ni bwo habaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu biherereye ku mugabane wa Amerika, umukino utsinzwe na Argentine ku gitego 1 ku busa bwa Colombia, Argentina itwara iki gikombe yikurikiranya aho umukinnyi Angel Di Maria ahise asezera ku gukinira ikipe y’igihugu.

Ni umukino watangiye saa munani z’urukerera ku isaha yo mu Rwanda, amakipe yahatanye bikomeye, ibice byombi bigize umukino, icya mbere n’icya kabiri birangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Haje kwitabazwa igice kidasanzwe cy’umukino( Extra-Time).

Ku munota w’112, Lautaro Martinez, wakunze kuba umucunguzi wa Argentine aza kugamburuza Colombia ayitsinda igitego cyanabonetse rukumbi muri uyu mukino gituma Argentine itwara igikombe cya Copa America yikurikiranya.

Iyi Colombia yagiye ihigika ibihangange nka Brazil, Uruguay n’izindi ntabwo byayikundiye ko yesura Argentine yarimo irwanira ishyaka Lionel Messi, urimo ugana mu zabukuru, na Angel Di Maria, wagiye uba inkingi ya mwamba muri iyi kipe, akaba wari n’umukino we wa nyuma mu ikipe ya Argentine.

Argentine yahaye impano nziza Di Maria imufasha gusezera mu ikipe y’igihugu yegukanye igikombe cya Copa America ya kabiri yikurikiranya, kuko ari nabo bari bagifite, byiyongera ku gikombe cy’isi baheruka kwegukana.

Ibi bitumye Argentine ikomeza kwanikira andi makipe ku kwegukana Copa America, kuko mu kabati k’ibikombe ibitse igikombe cya Copa Amerika cya 16.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!