U Rwanda ruzishyura amafaranga rwahawe mu masezerano yo kwakira abimukira agenda agera mu marembera?

Ibi bije nyuma y’uko Leta y’Ubwongereza igaragaje ko ihagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ku italiki 6 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi 2 ishyaka ry’abakozi ritsinze amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’intebe Sir Keir Starmer yatangaje ko iki cyemezo gihagaritswe.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yakunze kumvikana akemanga umusaruro w’iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Yavuze ko ku bwe asanga iyi gahunda yarapfuye kandi yashyinguwe mbere y’uko itangira.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, ku italiki 8 Nyakanga 2024, yagaragaje ibyasabwaga byose yabyubahirije nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Alain Mukurarinda, ni umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ku munsi wakurikiyeho, yakomoje ko mu ngingo z’aya masezerano hatarimo ko u Rwanda rutazasubiza u Bwongereza amafaranga bwatanze.

Yagize ati”Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa. Barishyuza bahereye hehe ko ntabyo amasezerano ateganya?, barishyuza se ni inguzanyo batanze?, hari ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rwica? ”

James Cleverly, wahoze ari umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza, yari ashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, yari yandikiye uwamusimbuye Yvette Cooper, amugira inama ko mbere y’uko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Starmer, afata icyemezo cyo gutesha agaciro amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, yagombaga kubaza niba u Rwanda ruzasubiza amafaranga rwahawe.

James Cleverly, yagize ati:”Wakwemeza ko mwafashe icyemezo cyo guhagarika ubu bufatanye mutabanje kwizezwa n’u Rwanda niba ruzasubiza amafaranga? .”

Nk’uko umwe mu bayoboke b’ishyaka ry’Aba-Conservateurs, yabitangarije ikinyamakuru The Express, yatangaje ko u Bwongereza bwagombaga kubaha u Rwanda, bukaganira na rwo mbere yo gufata umwanzuro kandi bukubaha Abaturage b’u Bwongereza batanze imisoro yabo.

Ati”Kubaha ubufatanye mpuzamahanga n’inshuti nk’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Commonwealth ni ingenzi mu gukemura ikibazo cy’abimukira kibangamiye Isi. Ariko ntabwo Labour yabihaye agaciro hamwe n’Umwongereza wishyuye umusoro. ”

Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yashingiraga ku masezerano yasinywe bwa mbere hari muri Mata 2022,aza kuvugururwa mu Ukuboza 2023.

Urwego rushinzwe ubugenzuzi mu Bwongereza rwagaragaje ko kugeza muri Kamena 2024,i Kigali hari hamaze koherezwa miliyoni zigera kuri 270 z’amapawundi.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *