Umuramyi Papa Emile ari mu gahinda ko gupfusha umufasha w

Umwe bahanzi babaye inking mu kuramya no guhimbaza Imana ,u Rwanda, Papa Emile, yatangaje ko umufasha we yamaze kwitaba Imana azize uburwayi.

Papa Emile wamamaye mu ndirimbo nka Muri wowe mbaye ho, akora muzika zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akanazitunganya, kuri ubu yimukiye mu gihugu cya Kenya, ari naho umugore we yaguye.

Umufasha we witwaga Ineza Parfune, yakundaga kwita Tomato, atabarutse asize abana batanu.

Papa Emile, ahamya iby’urupfu rwe, yagize ati’’Tomato yitahiye ejo mu gitondo, narabyutse ngo ndebe uko ameze nsanga yamaze kwitahira, yari amaze iminsi arwaye ariko yari yarorohewe ndetse baranamusezereye mu bitaro.’’

Uyu mugore yaguye muri Kenya kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Nzeri 2023, aho we n’umuryango we bari barimukiye kuko Papa Emile ari ho yari yarimuriye ibikorwa bye byo kuririmba no gutunganya muzika yahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!