Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMasisi: Imirwano ikakaye yongeye kubura muri iki gihe cy'agahenge k'iminsi 14

Masisi: Imirwano ikakaye yongeye kubura muri iki gihe cy’agahenge k’iminsi 14

Ku wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024 mu masaha y’igitondo, hubuye imirwano mu buryo bukomeye yari ihanganishije M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, yabereye mu bice biherereye muri Teritwari ya Masisi.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yabereye mu duce twa Nyange na Nyabibwe duherereye muri Gurupoma ya Bashali-Mokoto, muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru kandi avuga ko abarwanyi ba M23 byarangiye basubije inyuma ibyo bitero byari byagabwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, ndetse kandi banirukana iryo huriro mu nkengero z’utwo duce.

Amakuru akomeza avuga ko iyo mirwano yo ku wa Gatatu yumvikanyemo imbunda nini n’into, yatangiye mu masaha y’igitondo kugeza mu masaha y’umugoroba.

Iyi mirwano yabaye mu gihe hari hashize iminsi itandatu y’ahagahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amerika yasabye ko hatangwa agahenge k’ibyumweru bibiri kugira ngo haboneka ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bakuwe mu byabo n’intambara, ndetse n’abashaka gusubira mu ngo zabo babone uko basubirayo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!