Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Yamaze kwica umugore we amukubise ifuni yijyana biro by’umurenge

Mu Karere ka Rutsiro umugabo witwa Semasaka Desire yishe umugabo we amukubise ifuni, nyuma y’aho yigemura ku biro by’umurenge.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, bibera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Nyabirasi.

Bwana Mpirwa Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi yahamije aya makuru.

Yagize ati: “Nibyo koko Semasaka yaraye yishe umugore we amukubise ifuni, ahita yizana ku murenge ahobera Ibendera ry’Igihugu kuri ubu amaze gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano.”

Gitifu yakomeje avuga ko Semasaka yabanaga n’umugore we mu makimbirane ashingiye ku kuba umugore we yanywaga bikabije, agacuruza amakara ahomba.

Hari hategerejwe ko haboneka Dogiteri wo kugira ngo asuzume umurambo wa nyakwigendera mbere yo kugira ngo ushyingurwe, mu gihe Semasaka we yamaze kugezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kavumu.

Nyakwigendera yari afite abana batandatu.

Src: Bwiza

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!